00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kevin Durant yagejeje amanota ibihumbi 25 muri NBA

Yanditswe na Blaise Mukwende Nziza
Kuya 7 March 2022 saa 11:34
Yasuwe :

Kevin Durant yagejeje amanota ibihumbi 25 muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) ubwo ikipe ye ya Brooklyn Nets yatsindwaga na Boston Celtics amanota 126-120.

Nyuma yo gutsinda amanota 37 muri uyu mukino wabaye ku Cyumweru, Durant yahise agira amanota 25.004 bimugira umukinnyi wa 23 ugeze kuri uwo muhigo muri NBA.

Kuri ubu, Durant ni uwa gatatu mu bakinnyi bafite amanota menshi bagikina. LeBron James ni we uyoboye urwo rutonde n’amanota 36,720 , akurikiwe na Carmelo Anthony n’amanota 28,120. Aba bombi bakinira Los Angeles Lakers.

Boston Celtics yatsinze uyu mukino nyuma yo gufashwa na Jayson Tatum winjije amanota 54, akaba ari yo menshi yatsinzwe n’umuntu ku giti cye hagati y’amakipe yombi.

Undi mukino wari utegerejwe na benshi ni uw’amakipe yahuriye ku mukino wa nyuma mu mwaka ushize w’imikino. Milwaukee Bucks iri ku mwanya wa gatatu mu cyerekezo cy’Iburasirazuba yatsinze Phoenix Suns iyoboye icyerekezo cy’Iburengerazuba amanota 132-122.

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cyayo, Milwaukee Bucks yatsindaga umukino wa kane wikurikiranya ubwo Khris Middleton yatsindaga amanota 44 mu nkangara.

Gutsindwa kwa Phoenix Suns gukomeje guterwa n’ibura ry’inkingi zayo za mpamba, Chris Paul na Devin Booker bavunitse. DeAndre Ayton yatsinze amanota 30 nubwo ntacyo byafashije ikipe ye.

Mu wundi mukino wabaye, Los Angeles Clippers yandagarijwe iwayo na New York Knicks yayitsinze amanota 116 kuri 93.

Umunya-Canada w’imyaka 21, RJ Barett, yafashije New York Knicks kugera ku ntsinzi ubwo yinjizaga amanota 24 mu gihe Amir Coffey yasimbuye ku ruhande rwa Los Angeles Clippers agatsinda amanota 16.

Nubwo New York Knicks yageze kuri iyi ntsinzi y’ikinyuranyo cy’amanota 23, iri mu byago byinshi byo kubura itike yo gukina imikino yo gukuranamo bitewe n’uko iri ku mwanya wa 12 aho irushwa amanota atandatu na Charlotte Hornets iri imbere yayo imyanya ine mu cyerekezo cy’Iburasirazuba.

Kevin Durant yagejeje amanota ibihumbi 25 muri NBA ubwo Nets yakinaga na Celtics ku Cyumweru
Durant ni umukinnyi wa 23 umaze kugera ku muhigo wo gutsinda amanota ibihumbi 25 muri NBA
Mu bagikina, Kevin Durant ni uwa gatatu mu bamaze gutsinda amanota menshi
Seth Curry wa Brooklyn Nets atwara umupira Robert Williams wa Boston Celtics
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Boston Celtics babonye intsinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages