Iri rushanwa ry’iminsi ibiri ryabereye muri St André i Nyamirambo, ryahuje amakipe y’abahungu n’abakobwa bava mu bigo 10 byo muri Kigali, ryasojwe ku wa 5 Gicurasi 2018, hahembwa ane yahize ayandi.
Mu cyiciro cy’abahungu, APE Rugunga yegukanye igikombe itsinze Lycée de Kigali amanota 71 kuri 67, mu bakobwa ikipe ya Lycée de Kigali itsinda Collège St André amanota 83 kuri 27.
Uretse amakipe ya mbere yahawe ibikombe n’amabahasha y’amafaranga (ataratangajwe), aya kabiri yahawe amabahasha, ndetse abakinnyi beza mu bahungu n’abakobwa bahabwa imidali, mu gihe buri mukinnyi mu makipe ane yahawe amavuta n’isabune bya Sebamed.
Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Sebamed, Uwimana Yvonne, yatangaje ko irushanwa rigamije guteza imbere Basketball.
Yagize ati “Twateguye irushanwa ririmo amakipe 10 yo mu Mujyi wa Kigali kugira ngo tuzamure imikino y’abana bakunda Basketball. Nka Sebamed riduteza imbere kuko tugera mu bigo by’abana, bagakina, bakanamenya ibyo dukora bibafasha kugira uruhu rwiza.”
Ibikoresho by’ubwiza Sebamed icuruza harimo amavuta, amasabune, imibavu n’ibindi bijyanye no kwita ku ruhu rw’umuntu. Kipharma ihagarariye Sebamed mu Rwanda, ni yo iranguza ibicuruzwa byayo, gusa abifuza kubigura babisanga mu maguriro rusange (Super market) na za Farumasi.
Iyakaremye Emmanuel ukinira APE Rugunga (azanzwe amenyerwe muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda aho yanyuze muri Espoir BBC na APR BBC) wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza mu bahungu yatangaje ko bishimishije kuba ikipe ye y0ngeye gutwara igikombe.
Yagize ati “Turishimye cyane kuba twongeye gutwara igikombe. Ikipe twahuye yari ikomeye, kuko dusanzwe tumenyeranye. Kuko dukina mu cyiciro cya mbere, iyo tuje aha bitwongerera ubundi bumenyi ndetse n’abo duhura.”
Butera Hope ukinira Lycée de Kigali, wahembwe nk’uwitwaye neza mu bakobwa yagize ati “Tubyakiriye neza, bikwereka aho ugeze kugira ngo ukomeze gutera imbere ugere ku cyo ushaka. Ntabwo mba nabigezeho njyenyine, mba mfite abakinnyi dufatanyije. Ikindi, imyitozo uba warakoze mbere y’umukino niyo igufasha kwitwara neza.”
Amakipe yitabiriye iri rushanwa arimo Lycée de Kigali, APE Rugunga, Green Hills Academy, Wellspring Academy, Lycée de Notre de Citeaux, Green Hills Academy, Collège St André, Riviera High School n’ayandi.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kane, by’umwihariko irya 2016 ryatwawe na APE Rugunga, yahise inasohokera u Rwanda mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yegukana igikombe.
Sebamed kandi isanzwe itera inkunga ibikorwa bitandukanye by’imikino birimo n’isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu “Tourdu Rwanda.”



















TANGA IGITEKEREZO