Kizito wabanje gukina Basketball mu mashuri yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bubiligi yaje kubireka atangira amasomo y’imicungire no gucuruza imikino “Sports management”.
Yaje kubona ibyangombwa byo kubera amakipe umuranga (scout) abarebera abakinnyi beza maze atangira amasomo y’umwihariko no gushaka ibyangombwa ku buryo yatangira gushakira abakinnyi amakipe (agent).
Aganira na IGIHE, Kizito yavuze ko yagiye mu nama nyinshi ahura na bamwe mu batoza n’abayobozi b’amakipe mu rwego rwo gushaka umuyoboro w’akazi ke maze atangiza “European Prospects Sports Group”.
Kizito avuga ko afasha abakinnyi gukora raporo y’imikinire n’iterambere ryabo, incamake z’amashusho bakina n’ibindi akabigeza ku batoza b’amakipe.
Mu gihe gito yamaze mu Rwanda avuga ko yahuye na bamwe mu bakinnyi n’abakora mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda bamwizeza ubufatanye mu gufasha Abanyarwanda bakina uyu mukino.
Yagize ati “ Mu minsi mike maze hano, nahuye n’abantu bo muri FERWABA naje kubonana n’umusore muto ufite impano twaravuganye birambuye naganiriye n’ababyeyi be, mfite videwo akina kandi ni muremure.”
Yakomeje agira ati “Nabonye benshi barifuje kumumenya muri USA n’i Burayi, nshobobora kumufasha kubona ikipe no kureba uko yagera hariya.”
Mu mezi asaga atatu amaze ashakira abakinnyi amakipe, Kizito amaze kubonera amakipe Abanyamerika babiri Alex Leo Smith na Shannon Givens n’Umunya Lithuania Donatas Sabeckis.



















TANGA IGITEKEREZO