Kwizera ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe gito muri Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball, dore ko mu myaka itatu gusa ageze mu makipe akomeye.
Muri Mutarama 2026, yaguzwe na Patriots BBC imukuye muri REG BBC, ishaka ko ayifasha kwitwara neza byaba na ngomba ikaba yanakwegukana Igikombe cya Shampiyona.
Gusa nubwo bitakunze Kwizera yafatanyije na yo kugera mu mikino ya nyuma ya kamarampaka, aho basezerewe na APR BBC yegukanye shampiyona.
Si ukwegukana igikombe gusa, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yateye imboni abakinnyi beza bazayifasha mu mwaka wa 2026/27, aho izakina amarushanwa akomeye arimo na Basketball Africa League.
Umwe muri abo bakinnyi ni Kwizera w’imyaka 22, wahawe igihembo cy’umwaka ushize nk’umukinnyi wazamuye urwego muri shampiyona kurenza abandi [Most Improved Player], ndetse anahamagarwe mu Ikipe y’Igihugu ku nshuro ya mbere.
Mu gihe cy’imyaka ibiri y’amasezerano yashyizeho umukono, azaba ari mu bakinnyi ba APR BBC.
Kwizera yari mu Bushinwa, aho yari kumwe n’ikipe ya RSSB Tigers BBC, mu bakinnyi bayifashije kwegukana umwanya wa kane mu irushanwa mpuzamigabane rya ‘FIBA Intercontinantal Cup’.
APR BBC iri gushaka abandi bakinnyi bakomeye barimo Antino Jackson wa RSSB Tigers wayihozemo na Chingka Kennedy Garba ukinira Patriots BBC wabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona iheruka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!