00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwizera Sage na Tyler Bey bari muri RSSB Tigers yitegura Imikino Mpuzamigabane

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 9 September 2026 saa 04:29
Yasuwe :

Kwizera Sage usanzwe ukinira na Patriots na Tyler Bey wigaragaje mu mikino ya nyuma ni bamwe mu bitabajwe na RSSB Tigers iri kwitegura irushanwa rihuza amakipe ahagarariye imigabane ku Isi rya FIBA Intercontinental Cup 2026.

RSSB Tigers izahagararira Umugabane wa Afurika nyuma yo kwegukana BAL 2026, yatangiye umwiherero ku wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026.

Mu bakinnyi iyi kipe yitabaje biganjemo abayifashije kwegukana BAL 2026 n’abandi basanzwe muri shampiyona.

Umukinnyi mushya yongeyemo ni Jonathan Hamilton. Abandi ni Ntore Habimana, Kwizera Sage, Bizimana Paul, Craig Randall, Teafale Leonard Jr, Tyler Bey, Nisre Zouzoua, Antino Jackson, Mutabazi David, Hagumintwari Steven, Ishiwe Lars, Jonathan Hamilton, Ndizeye Dieudonne, Axel Mpoyo na Shema Osborn.

FIBA Intercontinental Cup 2026 izabera mu Bushinwa kuva tariki ya 22 kugeza ku wa 27 Nzeri 2026.

RSSB Tigers iri mu Itsinda A hamwe na Rytas Vilnius yo muri Lithuania ihagarariye u Burayi, na Shangai Sharks yo mu Bushinwa ihagarariye Aziya.

Itsinda B ririmo Beijing Royal Fighters yo Bushinwa, Boca Juniors yo muri Argentina ihagarariye Amerika y’Amajyepfo na NBA G League United irimo abakinnyi b’intoranywa muri shampiyona ityarizwamo abakina muri NBA, ikaba ari ikipe izaba ihagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umukino wa mbere ari na wo ufungura irushanwa RSSB Tigers izawukina na Rytas Vilnius ku wa 22 Nzeri. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azakomeza muri ½.

Kwizera Sage wabaye umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi yongewe muri RSSB Tigers
Tyler Bey wigaragaje cyane mu Mikino ya Kamarampaka ari kumwe n'abandi mu mwiherero
Nisre Zouzoua wigaragaje cyane mu Mikino ya Kamarampaka ni umwe mu bazifashishwa
Ishimwe Lars yongewe muri RSSB Tigers
Hagmintwari Steve na Shema Osborn bari muri Tigers yitegura amarushanwa mpuzamigabane
Antino Jackson na Ntore Habimana ni bamwe mu bitabajwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages