Byizewe ko Shetellia ari we mugore wenyine w’umwirabura kuri ubu uhagarariye inyungu z’umukinnyi wo muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA).
Kyrie Irving yari asanzwe ahagarariwe na Jeff Wechsler hamwe na Roc Nation, ikigo cy’umuririmbyi w’injyana ya Hip Hop, Jay-Z, kuva mu 2019.
Shetellia ni umugore wa kabiri wa Drederick Irving, se wa Kyrie, nyuma y’uko Elizabeth Irving umubyara yitabye Imana mu 1996.
Uyu mugore ugiye guhagararira Irving asanzwe akora mu byerekeranye no gushaka abakiliya bamamaza kuri Televiziyo y’abirabura yibanda ku myidagaduro, BET.
Umwanzuro wa Kyrie Irving uje mbere y’uko asoza amasezerano ye n’Ikipe ya Brooklyn Nets mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Kyrie wamaze igice cy’umwaka w’imikino wa 2021-22 adakina kubera icyemezo yafashe cyo kutikingiza COVID-19, ari ku mpuzandengo yo gutsinda amanota 25,1 kuri buri mukino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!