00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kyrie Irving yahaye mukase inshingano zo guhagararira inyungu ze

Yanditswe na Blaise Mukwende Nziza
Kuya 4 March 2022 saa 09:01
Yasuwe :

Umukinnyi wo muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), Kyrie Irving, yahinduye uwari uhagarariye inyungu ze nk’umukinnyi amusimbuza mukase, Shetellia Riley Irving.

Byizewe ko Shetellia ari we mugore wenyine w’umwirabura kuri ubu uhagarariye inyungu z’umukinnyi wo muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA).

Kyrie Irving yari asanzwe ahagarariwe na Jeff Wechsler hamwe na Roc Nation, ikigo cy’umuririmbyi w’injyana ya Hip Hop, Jay-Z, kuva mu 2019.

Shetellia ni umugore wa kabiri wa Drederick Irving, se wa Kyrie, nyuma y’uko Elizabeth Irving umubyara yitabye Imana mu 1996.

Uyu mugore ugiye guhagararira Irving asanzwe akora mu byerekeranye no gushaka abakiliya bamamaza kuri Televiziyo y’abirabura yibanda ku myidagaduro, BET.

Umwanzuro wa Kyrie Irving uje mbere y’uko asoza amasezerano ye n’Ikipe ya Brooklyn Nets mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Kyrie wamaze igice cy’umwaka w’imikino wa 2021-22 adakina kubera icyemezo yafashe cyo kutikingiza COVID-19, ari ku mpuzandengo yo gutsinda amanota 25,1 kuri buri mukino.

Kyrie Irving yahinduye uwari uhagarariye inyungu ze, inshingano aziha mukase

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages