Ni umukino wabereye muri Intuit Dome muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inyubako yamamarizwamo ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ikorana na LA Clippers yari yakiriye umukino.
LA Clippers yakiniraga ku kibuga cyayo yinjiye neza mu mukino itsinda amanota 36-29, biyifasha kuguma mu mukino ndetse agace ka kabiri ikabonamo amanota 28-18.
Nyuma y’igice cya kabiri yakinnye isa n’irinda amanota yayo, agace ka gatatu LA Lakers yinjizamo amanota menshi 22-25, mu gihe aka nyuma na ko yagatsinzemo 32-26.
Umukino warangiye ari amanota 112-104, bifasha LA Clippers kuzuza intsinzi 20, yinjira no mu makipe 10 ya mbere nyuma y’imikino 44 imaze gukina.
Luka Dončić wa LA Lakers ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yinjije 32, Kawhi Leonard wa LA Clippers aramukurikira kuko yashyizemo 24, LeBron James aba uwa gatatu n’amanota 23. Ivica Zubac wa LA Clippers ni we wakoze ‘rebound’ (19) nyinshi muri uyu mukino.
LA Clippers izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 26 Mutarama 2026, yakira Brooklyn Nets, muri Intuit Dome.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!