Iri rushanwa ryahujwe n’andi marushanwa y’imbyino gakondo, ryabaye mu iserukiramuco ry’ubutwari ryiswe “Igihozo St. Peter Ubutwali Festival 2026”, ku Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2026.
Iri serukiramuco ry’ubutwari, ryabaga ku nshuro ya kabiri, ryizihijwe binyuze mu guhuza siporo n’umuco mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu. Ryari kandi umwanya mwiza wo kwimakaza indangagaciro zo gukunda igihugu, imyitwarire myiza, kugira ubufatanye hagati y’abanyeshuri, ndetse no kumenya no gukuza impano z’urubyiruko muri siporo no mu buhanzi nyabugeni.
Iri rushanwa rya 3×3 basketball ryitabiriwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye mu cyiciro cy’abahungu n’abakobwa. Ibigo 10 byitabiriye birimo birimo ENDP Karubanda, St. Peter Igihozo, LDK, ESSFIH, ESB Kamonyi, Marie Reine Rwaza, APE Rugunga, Mubirigi TSS, EScLM Nyanza na Marie Reine Kabgayi.
Uko amakipe yari agabanyijwe mu matsinda:
Mu cyiciro cy’abahungu n’abakobwa, hakozwe amakipe (16) yashyizwe mu matsinda abiri (A na B).
Mu bahungu; Itsinda rya A ryarimo ESB Kamonyi, APE Rugunga, Igihozo St Peter (A) na EScLM Nyanza. Naho Itsinda B ryarimo LDK, Marie Reine Kabgayi, Mubirigi TSS na Igihozo St Peter (B).
Mu bakobwa, Itsinda A ryarimo ENDP Karubanda, Igihozo St Peter (A), LDK na ESSFIH. Itsinda B ryarimo ESB Kamonyi, Marie Reine Rwaza, APE Rugunga na Igihozo St. Peter (B).
Uko irushanwa ryagenze:
Iyi mikino yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Nyanza, Mushimiyimana Edouard, afatanyije na Padiri Dushimye Robert, Umuyobozi w’Ishuri rya Igihozo St. Peter ndetse na Mutokambali Moïse, Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Aya makipe yose yagiye ahura hagati yayo mu matsinda aherereyemo, bivuze ko buri kipe yabashije gukina imikino itatu muri buri cyiciro, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda mu byiciro byombi, yabonye itike ya ½ cy’irangiza.
Mu bahungu, muri ½, ikipe ya ESB Kamonyi yatsinze Marie Reine Kabgayi amanota 18-15 naho LDK itsinda APE Rugunga amanota 21-20.
Ikipe ya LDK yegukanye igikombe itsinze ESB Kamonyi ku mukino wa nyuma amanota 21-20. Aha kandi, ikipe ya APE Rugunga yatsinze Marie Reine Kabgayi amanota 21-12.
Mu bakobwa; Marie Reine Rwaza yatsinze muri ½ ENDP Karubanda amanota 18-16 naho ESB Kamonyi isezerera Igihozo St. Peter (A) iyitsinze amanota 17-12.
ESB Kamonyi yatwaye igikombe itsinze Marie Reine Rwaza ku mukino wa nyuma amanota 16-8 mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya ENDP Karubanda itsinze Igihozo St. Peter amanota 11-9.
Ku rundi ruhande, amatsinda y’imbyino gakondo yarimo GS Mater Dei, Collège du Christ-Roi, ES Saint-Esprit n’Igihozo Saint Peter, yaserutse atanga ibyishimo, agaragaza amateka, umuco n’indangagaciro byaranze Abanyarwanda kuva kera. Izi mbyino zabaye urwibutso rukomeye rw’uko umuco ari inkingi ikomeye mu kubaka igihugu no kurera urubyiruko rufite indangagaciro nziza.
Itorero ry’ishuri, Igihozo St.Peter ni ryo ryahize ayandi, muri icyo cyiciro cy’imbyino gakondo naho Collège du Christ-Roi ikurikiraho ku mwanya wa kabiri.
Umuyobozi w’Ishuri rya Igihozo St. Peter, Padiri Dushime Robert, yishimiye uko iserukiramuco ry’ubutwari “Igihozo St. Peter Ubutwali Festival 2026” ryagenze muri rusange, avuga ko rifasha kuzamura impano z’urubyiruko mu mukino wa Basketball no mu muco, ndetse no guteza imbere amarushanwa y’urubyiruko.
Yongeyeho ko uyu mwanya ufasha urubyiruko gusobanukirwa ko siporo n’umuco bishobora gufungura imiryango myinshi ku iterambere ryabo ry’ejo hazaza ndetse ko kwiga neza, guhangana mu kibuga no mu mbyino, no guharanira kuba ku isonga, biri mu muco ugaragaza ubutwari mu rubyiruko.
Ati “Iki gikorwa kimaze gukundwa kuko amakipe yarushijeho kwiyongera, abana barushijeho gukunda siporo mu kigo, kandi ko ibikorwa byo gukunda imyidagaduro byarushijeho kwiyongera ku ishuri no ku baturanyi kubera iki gikorwa.”
Ubwo iri serukiramuco ry’ubutwari rya Igihozo St. Peter, “Igihozo St. Peter Ubutwali Festival”, ryabaga ku nshuro ya mbere, tariki 1 Gashyantare 2025 ndetse rikaberamo n’iri rushanwa, ryihariwe na ESB Kamonyi yatwaye ibikombe mu byiciro byombi, abahungu n’abakobwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!