00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LeBron James ashobora kuva muri Los Angeles Lakers kubera umwana we

Yanditswe na Blaise Mukwende Nziza
Kuya 8 February 2022 saa 02:14
Yasuwe :

LeBron James ashobora kuva muri Los Angeles Lakers nyuma yo kugaragaza ko yifuza ikipe azabona uko akinamo n’umwana we.

Bronny James asanzwe akinira Sierra Canyon mu mashuri makuru muri California, mu Mujyi wa Los Angeles.

Mu cyumweru gishize ni bwo Brian Windhorst ukorera ESPN yabwiye umusesenguzi Chris Sheridan ko LeBron James yifuza gukina hamwe n’umwana we.

Brian Windhorst yavuze ko bidakunze ko LeBron akina hamwe n’umwana we muri Los Angeles Lakers, ashobora kujya mu yindi kipe yabasha kubyemera.

Windhorst yagize ati “Yabivuzeho neza (LeBron) ko ashaka gukina n’umwana we. Niba ubwo buryo buhari mu Mujyi wa Los Angeles, azabukurikirana.”

Bronny James ni umwe mu bakinnyi bo ku rwego rwo hejuru mu mashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amasezerano yo gukina LeBron afitanye n’ikipe ya Los Angeles Lakers azarangira muri 2023, ukaba ari na wo mwaka Bronny azasorezamo amashuri yisumbuye.

Ku myaka 17 yonyine, Bronny James apima ibiro 82 n’ uburebure bwa 1.91m. Mu ikipe akinamo, akina ku mwanya wa point guard na shooting guard bitewe n’ubuhanga n’ubushobozi afite bwo kwiba imipira uruhande rw’abo ahanganye nabo, akayishyira mu nkangara.

Bronny James ni imfura ya LeBron James
LeBron James yatangaje ko yifuza gukina hamwe n'umwana we Bronny

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages