Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026, ni bwo Oklahoma City Thunder yatsinze LA Lakers amanota 115-110, yuzuza imikino ine mu ya nyuma ya kamarampaka mu makipe yo mu Burasirazuba.
Nyuma y’uyu mukino, James w’imyaka 41 yabajijwe ku hazaza he nyuma yo gusezererwa, dore ko amasezerano ye na LA Lakers azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Yavuze ko atazi neza niba azahagarika gukina cyangwa se gukomeza, kuko ibyo yakoze ari byinshi ari na yo mpamvu ahitamo gukomeza gukora ibirenzeho.
Ati “Hari hashize igihe kinini. Ubu ngiye gusubira mu rugo, nshyikirane n’umuryango wanjye ndetse tunaganire. Igihe nikigera, muzamenya icyo nahisemo gukora.”
“Ni impinduka, nimpitamo gukomeza kugira amahitamo meza muzajya mumbona amasaha atanu mu nyubako nitegura umukino mbere y’uko utangira. Ariko ntacyo nterekanye muri iyi shampiyona. Nakoze byose, nabonye byose. Ahubwo mba nshaka guhatana no kwegukana amarushanwa, ni byo bituma nkomeza.”
Kugeza ubu James ni we mukinnyi uyoboye abandi mu gutsinda amanota menshi mu mateka ya NBA, yegukanye ibikombe bya shampiyona ishuro enye, ndetse aba umukinnyi mwiza (MVP) inshuro enye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!