00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LeBron James ntazatangirana na Lakers shampiyona

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 10 October 2025 saa 02:03
Yasuwe :

LeBron James agiye kumara ibyumweru bine adakina kubera uburwayi bw’imitsi yo mu mugongo buzwi nka ‘sciatica’ bityo ntazatangira shampiyona nshya ya NBA iteganyijwe tariki ya 23 Ukwakira 2025.

Uyu mukinnyi w’imyaka 40 aritegura gukora amateka yo gukina iyi shampiyona imyaka 23 cyane ko yongereye amasezerano muri Kamena 2025.

Biteganyijwe ko James azasiba imikino yose Lakers izakina mu Ukwakira, uhereye kufungura shampiyona izakina na Golden State Warriors.

Ni ku nshuro ya mbere uyu mukinnyi adatangiye shampiyona mu myaka 22 amaze akina muri NBA.
Kugeza ubu, James amaze gukina imikino 1,562 ya shampiyona isanzwe, aho asigaje 50 ngo ashyireho agahigo gashya k’uwakinnye imikino myinshi gasanganywe Robert Parish wahoze akinira Boston Celtics.

Uyu mukinnyi yakinnye imikino 70 muri 82 y’umwaka ushize, mu gihe uwari wabanje yakinnyemo 71. Mu mwaka ushize, Lakers ntabwo yitwaye neza kuko yasezerewe na Minnesota Timberwolves mu ijonjora rya mbere ry’Imikino ya Kamarampaka.

Uburwayi bw'imitsi bwatumye LeBron James azamara ukwezi adakina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages