Uyu mukinnyi w’imyaka 40 aritegura gukora amateka yo gukina iyi shampiyona imyaka 23 cyane ko yongereye amasezerano muri Kamena 2025.
Biteganyijwe ko James azasiba imikino yose Lakers izakina mu Ukwakira, uhereye kufungura shampiyona izakina na Golden State Warriors.
Ni ku nshuro ya mbere uyu mukinnyi adatangiye shampiyona mu myaka 22 amaze akina muri NBA.
Kugeza ubu, James amaze gukina imikino 1,562 ya shampiyona isanzwe, aho asigaje 50 ngo ashyireho agahigo gashya k’uwakinnye imikino myinshi gasanganywe Robert Parish wahoze akinira Boston Celtics.
Uyu mukinnyi yakinnye imikino 70 muri 82 y’umwaka ushize, mu gihe uwari wabanje yakinnyemo 71. Mu mwaka ushize, Lakers ntabwo yitwaye neza kuko yasezerewe na Minnesota Timberwolves mu ijonjora rya mbere ry’Imikino ya Kamarampaka.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!