Ubu ayoboye urutonde rw’ibihe byose mu batsinze amanota menshi hateranyijwe imikino ya Shampiyona n’iyo gukuranamo(playoffs) muri NBA.
Ibi yabigezeho ubwo ikipe ye ya Los Angeles Lakers yatsindwaga na Golden State Warriors, amanota 117-115. LeBron yatsinze amanota 26 muri uyu mukino. Yahise agira 44157 muri rusange.
Uyu muhigo waherukaga kweswa na Kareem Abdul-Jabbar wari ufite amanota 44 149. Kugira ngo LeBron awugereho yasabwaga amanota 19.
Umukino ugeze mu gace ka gatatu, LeBron yateye amanota atatu mu nkangara agira amanota 21 bihita bimuhesha kwesa umuhigo wo kuyobora abafite amanota menshi mu giteranyo cy’imikino ya Shampiyona n’iyo gukuranamo.
Urutonde rw’ibihe byose rw’abatsinze amanota menshi muri NBA harebwe ku mikino ya shampiyona hatarimo iyo gukuranamo, Abdul- Jabbar wahoze akinira Los Angeles Lakers mu 1975-1989 niwe ukiruyoboye n’amanota 38 387.
LeBron aza ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abatsinze amanota menshi muri shampiyona ya NBA, akanayobora urw’imikino yo gukuranamo kuva mu 2017 rwari ruyobowe na Michael Jordan.
Nubwo LeBron yesheje aka gahigo ntibyabujije ikipe ya Golden State Warriors gutsinda umukino yari yakiriye ibifashijwemo na Steph Curry, watsinze amanota akenewe habura amasegonda 46 kugira ngo umukino urangire.
Steph yunganiwe na Klay Thompson watsinze amanota 33 mu mukino ari nayo menshi yabonetsemo atsinzwe n’umuntu umwe.
Uyu mukino wasize Golden State Warriors ku mwanya wa kabiri mu cyerekezo cy’Uburengerazuba mu gihe Los Angeles Lakers iri ku mwanya wa cyenda.







Ibitekerezo 0