Yabitangarije ikinyamakuru ‘The Athletic’ mbere y’umukino w’intoranywa wa 2022 (NBA All Star) uteganyijwe kuri iki cyumweru.
LeBron ukinira ikipe ya Los Angeles Lakers kuva mu mpeshyi ya 2018 yagize ati “Umwaka wa nyuma nzawukina n’umuhungu wanjye. Aho Bronny azaba ari niho nanjye nzaba.”
Yakomeje avuga ko icyo ari cyo cyose yasabwa kugira ngo akine n’umuhungu we umwaka umwe azagikora.
Bronny James yavutse mu 2004 kuri LeBron James wari mu mwaka we wa mbere muri NBA.
Uyu mwana akinira Ishuri ryisumbuye rya Sierra Canyon riherereye muri Leta ya California.
Bronny yazatangira gukina muri NBA mu mpera za 2024 aramutse ahisemo kuyijyamo atabanje kunyura muri kaminuza. Icyo gihe se azaba yujuje imyaka 40.
Kubona LeBron na Bronny bakina hamwe mu ikipe ya NBA bizagorana bitewe n’ibyo Adam Silver ,Umuyobozi mukuru wa NBA yatangaje mu 2019.
Adam Silver yatangaje ko ateganya gukuraho itegeko ryemerera abanyeshuri bakirangiza amashuri yisumbuye gukina muri NBA batabanje kunyura muri kaminuza.
LeBron yongeyeho ko icyemezo cyo kuzahindura ikipe azaba arimo ajya muyo umwana we azaba akinamo, ntaho gihuriye no gukurikira amafaranga.
Kuva NBA yashingwa mu 1947 ntabwo birabaho ko umwana na se bakinira igihe kimwe. Mu 1996 ubwo Kobe Bryant yatangiye gukina muri NBA nyuma y’uko hari hashize imyaka ine Se, Joe Bryant ahagaritse gukina.






Ibitekerezo 0