00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lethal Shooter yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 May 2025 saa 10:36
Yasuwe :

Umunyamerika, Chris Matthews wamamaye nka Lethal Shooter kubera ubuhanga budasanzwe bwo gutsinda (shooting) muri Basketball, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Uyu mugabo yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Gicurasi 2025.

Yasobanuriwe amateka y’igihugu yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yahagaritswe n’uko igihugu cyiyubatse kikaba gikataje mu iterambere nyuma y’imyaka 31.

Uyu mugabo ari mu Rwanda, aho yitabiriye imikino y’itsinda rya Nile Conference muri BAL 2025 ikomeje kubera muri BK Arena.

Chris Matthews wamamaye nka Lethal Shooter yahoze akina Basketball, aho yanyuze mu bihugu bitandukanye nk’u Burusiya, u Bushinwa na Canada.

Kuri ubu, ni umwe mu bagezweho ku mbuga nkorambaga kubera ubuhanga budasanzwe agaragaza mu gutsinda (shooting) ndetse n’ibiganiro bitandukanye atanga ku bakiri bato bifuza kuzavamo ibihangange muri Basketball.

Chris kandi asanzwe ari n’umutoza w’abakinnyi batandukanye bo muri NBA na WNBA nka Jaylen Brown wa Boston Celtics, Grayson Allen wa Phoenix Suns, Kentavious Caldwell-Pope wa Orlando Magic n’abandi.

Lethal Shooter yasobanuriwe uko Jenoside yatewe n'uko yahagaritswe igihugu kikiyubaka
Lethal Shooter na bagenzi be basobanuriwe amateka y'igihugu
Lethal Shooter yashyize indabo ahashyinguye Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages