Ni amasezerano azamara umwaka ariko ashobora kongerwa mu gihe impande zose zaba zibyumvikanyeho.
Ikipe ya AS Salé imaze yagize iti “Twishimiye gusinyisha Liz Mills uzatoza umwaka w’imikino wose harimo n’uko ashobora kongererwa amasezerano binyuze ku bwumvikane bw’impande zombi.”
AS Salé yavuze ko ari we mugore wa mbere usinyishijwe n’ikipe iya Basketball y’abagabo muri Maroc no mu bihugu by’Abarabu.
Liz Mills ni Umunya Australia wavukiye mu Mujyi wa Sydney watangiye umwuga wo gutoza Basketball mu 2002.
Heroes Play United yo muri Shampiyona ya Basketball muri Zambia niyo kipe yahereyeho atoza mu bagabo kuva mu 2011 kugeza 2013. Mu 2012 yayihesheje igikombe cya Shampiyona.
Kuva mu 2015 kugeza 2016 yatoje Matero Magic nayo yo muri Zambia anayifasha kwegukana igikombe mu 2016.
Mu 2021 yabaye umugore wa mbere utoje ikipe y’Igihugu y’abagabo mu irushanwa rikuru ritegurwa na FIBA (Ishyirahamwe rihagarariye Basketball ku Isi).
Ni ubwa mbere byari bibaye kuva FIBA yashingwa mu 1989. Kugeza ubu niwe mugore wenyine ufite ako gahigo.
Ako gahigo Mills yakesheje ubwo ikipe y’Igihugu ya Kenya ya Basketball mu bagabo yitabiriga FIBA AfroBasket 2021.
Mills yitezweho no kuzaba umugore wa mbere uzatoza muri BAL 2022 izitabirwa n’amakipe atandukanye harimo na AS Salé.
BAL ni irushanwa rihuza amakipe meza kurusha ayandi ku mugabane wa Afurika. Rizakinwa guhera ku wa 2 Werurwe 2022.





Ibitekerezo 0