Mu mateka ya NBA, nta mugore uraca agahigo nk’aka Lusia. Ni we wenyine watoranyijwe (draft) ngo akine muri iyi shampiyona ya mbere ku Isi muri Basketball.
Hari mu 1977, icyo gihe New Orleans Jazz yamutoranyije nk’umukinnyi wayo gusa uwo mwaka ntabwo yigeze ayikinira kuko yari atwite, amahirwe ye yo gukina muri shampiyona y’abagabo kandi ari umugore aba ayoyotse atyo.
Umuryango we watangaje ko ubabajwe no gutangaza ko “umwamikazi wa Basketball”, watsindiye umudali Olempike yitabye Imana.
Lusia yapfiriye muri Leta ya Mississippi ari na ho yavukiye. Yafashije Kaminuza ya Delta gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona byikurikiranya (1975-1977).
Yafashije kandi Ikipe y’Abagore ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwegukana umudali wa Gatatu mu mikino Olempike yo mu 1976 yabereye i Montreal muri Canada.
Pat Summitt wakinanye na Lusia mu Ikipe y’Igihugu, yagereranyije ubuhanga bwe n’ubwa Shaquille O’Neal.
Kugeza ubu, Lusia aza ku mwanya wa mbere mu batsindiye ikigo cye amanota menshi kuko ari 2.981. Niwe kandi wakoze ‘rebounds’ nyinshi kuko ari 1.662.
Mu 1992, yabaye umugore wa mbere w’umwirabura washyizwe mu bihangange muri uyu mukino, “Basketball Hall of Fame”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!