Iyi mikino yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 muri Zone V, izaba kuva tariki ya 12 kugeza ku wa 17 Nyakanga, izitabirwa n’ibihugu bine birimo u Rwanda ruzayakira, Kenya, Sudani y’Epfo na Misiri.
Mbere y’uko hatangira iyi mikino ku wa Mbere, Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa, kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Nyakanga 2021, yasuye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu myitozo ya nyuma yabereye muri Kigali Arena, aganiriza abakinnyi.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko yishimiye kubona imyitozo yabo, abifuriza amahirwe mu marushanwa bagiye gutangira.
Happy to watch the training session of our girls National Basketball team ahead of the Women's Zonal Afrobasket qualifiers. Go go go girls 🔥🇷🇼👊🏽 @ferwabaRW@Rwanda_Sportspic.twitter.com/vUnSwj08eb
— Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) July 11, 2021
Ku munsi wa mbere w’iyi mikino y’amajonjora, u Rwanda ruzahura na Kenya saa Kumi n’ebyiri nyuma y’umukino uzaba wahuje Sudani y’Epfo na Misiri guhera saa Cyenda z’amanywa.
Igikombe cya Afurika cy’Abagore kizabera muri Cameroun kuva tariki 17 kugeza ku wa 26 Nzeri 2021, kizitabirwa n’amakipe 12.
Cameroun yabonye itike nk’igihugu kizakira irushanwa mu gihe ibindi bihugu byamaze kumenyekana ari ibyaje mu myanya ya mbere muri Afrobasket iheruka, ari byo Nigeria, Sénégal, Mali na Mozambique kongeraho Cap-Vert yabonye itike muri Zone II.









Ibitekerezo 0