00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Uwacu yakiriye ikipe y’igihugu ya Basketball yakinnye igikombe cya Afurika

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 12 August 2016 saa 11:10
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne yakiriye abakinnyi bari bahagarariye igihugu mu mikino Nyafurika y’abatarengeje imyaka 18 yabereye i Kigali kuva tariki 22 kugeza 31 Nyakanga 2016 anabashimira uburyo bitwaye mu irushanwa.

Intego y’aba bakinnyi kwari ukuza mu makipe ane ya mbere byashoboka ikagera no ku mukino wa nyuma ariko siko byagenze kuko yasezerewe muri ¼ itsinzwe na Tunisia.

Ikipe y’igihugu yarangije ku mwanya wa gatanu mu makipe 11 y’ibihugu byitabiriye iyi mikino.

Minisitiri Uwacu Julienne n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Lt Col Rugambwa Patrice bakiriye abatoza, abakinnyi n’ababyeyi babo ku kazi gakomeye bakoze ndetse bakagerageza kwitwara neza n’ubwo batageze ku cyo bifuzaga ariko bagaragaje icyizere cy’ejo hazaza mu mukino wa Basketball mu Rwanda.

Mu ijambo rye, Minisitiri Uwacu yabwiye abakinnyi ko ibyo bagezeho ari intangiriro y’urugendo ruzamara igihe kirekire ariko abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.

Yabasabye kutumva ko bamaze kuba ibirangirire ngo barekere, ahubwo ubu aribwo basabwa gukora cyane.

Minisitiri Uwacu yasabye ababyeyi babo kandi gukomeza kubaba hafi mu mikurire yabo, kurushaho kubaha uburere bwiza kuko ari kimwe mu bizabafasha gukomeza kugirira igihugu akamaro no mu myaka iri imbere.

Yagize ati “Hari ibyo tutazabaza ababyeyi mu bijyanye na tekinike ariko ibijyanye n’uburere bw’abana, abatoza, ababyeyi n’ubuyobozi tugomba gufatanya tukemeranywa ko nta we uzareberera umwana ata umurongo. Ku rundi ruhande turabwira aba bana ko bagikeneye kurerwa hatagira uwumva ko yagezeyo.”

Uretse kuba iri rushanwa ryaragaragaje urwego umukino wa Basketball ugezeho mu Rwanda, ryanahaye bamwe mu bakinnyi amahirwe yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bazakomeza gukina uyu mukino.

Aba barimo Nkusi Arnaud wigaga St Ignatius, Furaha Cadeau de Dieu wiga muri IPRC Kigali, Kisa Kyeyune Enoch wo muri Well Spring Academy, Shema Osborn wo muri Lycée de Kigali na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wigaga muri APE Rugunga.

Angola yegukanye igikombe, Misiri, na Mali zifata umwanya wa kabiri n’uwa gatatu zihita zikatisha itike yo kuzahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2017 cy’abatarengeje imyaka 19 kizabera mu Misiri. Tunisia yabaye iya kane, u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu rukurikirwa na RDC, Algeria, Côte d’Ivoire, Uganda, Gabon na Benin yaje ku mwanya wa 11 ari na wo wa nyuma mu irushanwa.

Minisitiri Uwacu asuhuzanya n'abakinnyi
Desiré Mugwiza(ibumoso) uyobora Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball, FERWABA mu bitabiriye iki gikorwa
Byari ibyishimo ku basore bakiniye ikipe y'igihugu mu mikino Nyafurika
Ababyeyi b'abakinnyi nabo basabwe guha abana uburere bwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages