Ikipe ya Misiri yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’akarere (sous zone I) itsinze u Rwanda mu mukino wa kabiri seti 3-1 (25-21, 25-23, 25-22 Vs 21-25,). Umukino ubanza Misiri yari yatsinze u Rwanda seti ya 3-0.
U Rwanda ni rwo rwabanje gutsinda seti ya mbere ku manota 25-21. Iyi seti yamaze iminota 21 yagaragaje ko u Rwanda rwari rwakosoye amakosa yari yagaragaye mu mukino ubanza harimo gutanga imipira (service) ndetse no kuzibira (block).
Misiri yaje kwisubiraho muri seti ya 2 maze iyitsinda ku manota 25-21, iya gatatu u Rwanda ruyitakaza ku manota 25-23, maze iyi kipe itwara igikombe nyuma yo gutsinda seti ya 3 y’intsinzi ku manota 25-22.
Nyuma y’umukino Mukuzi Christophe Kapiteni w’ikipe y’igihugu ko iri rushanwa ryakabaye risigiye abashinzwe Volleyball mu Rwanda kumenya ko ikipe idategurwa ukwezi kumwe mbere y’irushanwa. Yagize ati “Ntibategura umukino kuko habonetse irushanwa, ikipe bashyira hamwe ikamenyerana ikagira umurongo umwe n’imyumvire imwe.”
Umutoza w’u Rwanda, Paul Bitok yishimiye impinduka abasore be bakoze cyane ubwo batsindaga iseti abanza gusa yemeza ko batashoboye gucunga neza amanota ya nyuma. Kimwe nka kapiteni we ngo agiye gusaba guhabwa umwanya uhagije wo gutegura.
Bitok ati “ Ni uku tugomba gukomeza kuzamuka ntitugomba gusinzira, baduhe umwanya uhagije kandi tubone amarushanwa bityo abakinnyi bamenyeranye.”
Ikipe y’igihugu yaherukaga gukina mu mwaka wa 2011. Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki (FRVB) Nkurunziza Gustave yemeje ko bagiye gutegura atari ugutegura ikipe irushanwa rije ndetse yemeza ko iri rushanwa ryabatunguye kuko barimenye ku itariki ya 16 Kamena 2013.
Yagize ati “Hagiyekujyaho gahunda yo kujya bahuriza hamwe abakinnyi nyuma ya shampiyona no mu gihe hatari amarushanwa kugira ngo tugire ikipe ihuje.”
Mu Ugushyingo hazakinwa imikino y’akarere ka 5 hagati y’u Rwanda n’ikipe 3 zizava hagati ya Uganda, Kenya, Burundi na Tanzania ndetse na Ethiopia ariko yo ikaba ifite itike kuko yatwaye igikombe giheruka.
Amakipe 2 na Misiri akaba ari yo azaserukira akarere ka 5 mu mikino nyafurika. Amakipe 15 avuye mu turere 5 tugize Africa azashyirwa mu matsinda 3 aho izaba iya mbere izahagararira Afurika mu gikombe cy’isi 2014 kizabera muri Pologne.
Ikibazo cy’umukinnyi Madson ntikirahishurwa
Umukinnyi Sibomana Placide ‘Madson’ yatorotse umwiherero w’ikipe y’igihugu mbere y’uko iyi mikino itangira maze agenda atabwiye ubyobozi.
Hari amakuru avuga ko Madson yaba yifuza gukinira igihugu cya Qatar gusa Nkurunziza avuga ko abyumva guto ariko bakaba bagiye kwiga kuri iki kibazo.
Ati” Tugendeye ku mategeko ntiyakinira Qatar kuko ari ku mpapuro (feuille de match) twatanze mu ishyirahamwe nyafurika (CAVB) zigaragaza ko yakiniye u Rwanda.”
Madson asanzwe akina nk’uwabigize umwuga mu gihugu cya Qatar.



















TANGA IGITEKEREZO