Uretse gukurikira iyi mikino, Umukuru w’Igihugu yahuye na Komiseri wa NBA, Adam Silver na Komiseri Wungirije, Mark Tatum, baganira ku bufatanye bw’igihe kirekire hagati y’u Rwanda n’iyi Shampiyona ya Basketball muri Amerika.

Baganiriye kandi ku mikoranire ikomeje yo guteza imbere umukino wa Basketball no kuzamura impano z’abakiri bato ku Mugabane wa Afurika.

Ikindi cyaganiriweho ni Irushanwa rya Basketball Africa League rizaba ku nshuro ya gatandatu uyu mwaka, aho imikino yaryo ya nyuma izabera i Kigali tariki 22-31 Gicurasi 2026.

Perezida Kagame kandi yanagiranye ibiganiro na nyiri Los Angeles Clippers ifitanye imikoranire n’u Rwanda guhera mu Nzeri 2025, aho iyi kipe yo muri NBA yambara Visit Rwanda ku myambaro yayo ikanamamazwa muri Intuit Dome yakira imikino yayo.

Umukuru w’Igihugu kandi yanagiranye ibiganiro na Prince Harry n’umugore we Meghan Markle. Si abo gusa kuko yanahuye n’umuhanzi Bien uri mu bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Amafoto: Village Urugwiro