Mugwiza Désiré wabaye Perezida wa Ferwaba muri 2013 asimbuye Eric Kalisa Salongo weguye ku mpamvu ze, yongeye gutangwa nk'umukandida rukumbi wiyamamariza kuyobora iri Shyirahamwe mu yindi manda y'imyaka ine mu matora ateganyijwe tariki 18 Ukuboza 2016.
Uyu mugabo wemeza ko mu gihe amaze ayobora Basketball mu Rwanda hari intambwe imaze kugeraho, yatangarije IGIHE ko ashaka gukomeza kubyubakiraho yongerera amakipe ubushobozi no kuzamura urwego rwa shampiyona.
Ati “Iyo turebye aho tuvuye n’aho tugeze, ni intambwe nini cyane twateye. Gusa urugendo rurakomeje kuko turifuza kugera kure hashoboka aho mu myaka ine itaha Basketball y’u Rwanda yazaba iri mu ziyoboye Afurika. Dushobora guhatanira igikombe cya Afurika ndetse tukanitabira amarushanwa akomeye nk’imikino Olempike.”
“Intego yanjye na bagenzi banjye ya mbere ni uguteza imbere Basketball mu Rwanda duhereye ku bana bato. Gahunda yo kubashakira amashuri hanze ntabwo izahagarara ariko tuzanahugura abatoza b’imbere mu gihugu ku buryo babasha kuzamura impano zitandukanye.”
Mugwiza avuga ko ibi byose bitashoboka ngo abana bakunde Basketball badafite aho kuyikinira akaba ariyo mpamvu anashyize imbere gahunda y’ibikorwaremezo birimo kubaka ibibuga hirya no hino mu gihugu ndetse n’ibihari bigakurikiranwa mu buryo bwisumbuyeho.
Urutonde rw'abakandida biyamamaza
– Mugwaneza Pascale (The Hoops Rwanda), ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere
– Mutabazi Richard (Espoir BBC), ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru
– Muhongerwa Alice (Ubumwe BBC) ku mwanya w’Umubitsi
– Habimana Mugwaneza Claudette (Ubumwe BBC), ku mwanya w’Umujyanama muri tekiniki
– Uwimana Bernard Ismaël (Ishyirahamwe ry’Abasifuzi ba Basketball mu Rwanda, ARAB-Association Rwandaise des arbitres de Basketball) ku mwanya w’Umujyanama w’amategeko





Ibitekerezo 0