Mugabe yabitangaje abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026.
Ati “Uyu munsi, mu byiyumviro bivanze, nyuma y’imyaka 18, ntangaje ko nasezeye gukina Basketball. Ndashimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rwanjye. Inshuti n’umuryango wanjye, abatoza bose, abo twakinanye, abafana, ubuyobozi bw’amakipe. Mwarakoze.”
Muri Mutarama 2024 ni bwo Mugabe Aristide yerekeje muri Kepler BBC nk’umukinnyi n’Umutoza Wungirije, avuye muri Patriots BBC yari amazemo imyaka umunani.
Muri ubu butumwa, yashimiye amakipe yanyuzemo ari yo Rusizi BBC, Marine BBC, Espoir BBC, CSK BBC, Patriots BBC na Kepler BBC yakiniraga.
Uyu mukinnyi uheruka gushyirwa mu batoza bungirije Murenzi Yves mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball, yavuze ko “nta magambo mfite yasobanura uburyo ntewe ishema no kuba narahagarariye igihugu cyanjye, u Rwanda.”
Yongeyeho ati “Mwarakoze cyane bayoboye mwese mwangiriye icyizere ngo nyoboye amakipe nka kapiteni wayo, byatumye mba uwo ndi we uyu musi. Gukora cyane, kwitanga, imvune, inkovu, icyuya, amaraso n’amarira hari icyo byangejejeho.”
Ku wa 2 Werurwe 2024, Patriots BBC yabitse nimero 88 yambarwaga na Mugabe Aristide ufatwa nka kapiteni w’ibihe byose.
Mugabe Aristide ni muntu?
Uretse kuba ari umukinnyi n’umutoza wa Basketball, Mugabe Aristide akora mu kigo gishinzwe umutekano cya ISCO nyuma yo kuva muri Banki ya Kigali. Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Icungamutungo.
Mu kiganiro yagiranye na ESPN mu 2021, yavuze ko nubwo yari amaze kubona akazi kajyanye n’ibyo yize kuva ubwo yari afite imyaka 24, yahisemo gukomeza gukina Basketball.
Ati “Ibaze gusezera gukina ku myaka 24 […] ntabwo byari gushoboka ku mukinnyi uzi icyo gukina bivuze. Nahisemo kubikora byombi.”
Mugabe yamenyekanye cyane ubwo yari muri Espoir BBC yabereye kapiteni, igatwara ibikombe bine bya Shampiyona hagati ya 2012 na 2015 ndetse n’igikombe cya Zone 5 cyabereye muri Uganda mu 2012, aho yabaye umukinnyi witwaye neza mu irushanwa.
Mu 2015, yagiye muri Patriots BBC, agirwa kapiteni mbere yo kuyifasha gutwara Shampiyona ya 2016, kuba aba kabiri inyuma ya REG BBC mu 2017 no gutwara ibindi bikombe bya Shampiyona mu 2018, 2019 na 2020.
Mu Ikipe y’Igihugu, Mugabe yatangiye guhamagarwa mu 2011 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (Afrobasket) cya 2011, anakina imikino yo gushaka itike y’iryo rushanwa mu 2013 na 2017 mu gihe yasezeye mu 2021.
Yakinnye kandi imikino ya Zone 5 mu 2011 na 2013 ndetse n’iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu 2018, aho u Rwanda rwabaye urwa kabiri inyuma ya Nigeria.
Kuri ubu ni we uyobora Komisiyo y’Abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!