00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Aba mbere bageze muri playoffs, Warriors na Lakers ntibirasobanuka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 15 April 2024 saa 10:13
Yasuwe :

Boston Celtics na Oklahoma City Thunder zasoje Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ziri ku mwanya wa mbere, mu gihe Golden State Warriors na Los Angeles Lakers zigitegereje kubona itike y’Imikino ya Kamarampaka (Playoffs).

Iyi shampiyona isanzwe yarangiye igice cy’iburengerazuba kiyobowe na Oklahoma City Thunder, Denver Nuggets, Minnesota Timberwolves, Los Angeles Clippers, Dallas Mavericks na Phoenix Suns iri ku mwanya gatandatu.

Aya makipe yahise abona itike yo kuzakina Imikino ya Kamarampaka, mu gihe andi nka New Orleans Pelicans ya karindwi, Los Angeles Lakers, Sacramento Kings na Golden State Warriors ya 10 azabanza kwisobanura (Play In Tournament) kugira ngo hakamenyekana abiri yiyongera kuri atandatu ya mbere.

Bivuze ko New Orleans Pelicans ya karindwi izahura na Lakers, mu gihe Sacramento Kings izisobanura na Golden State Warriors. Iyi mikino yombi iteganyijwe ku wa Gatatu tariki 17 Mata 2024.

Mu gice cy’iburasirazuba, amakipe nka Boston Celtics ya mbere, New York Knicks, Milwaukee Bucks, Cleveland Cavaliers, Orlando Magic na Indiana Pacers zabonye itike y’imikino ya kamarampaka.

Ni mu gihe, Philadelphia 76ers, Miami Heat, Chicago Bulls na Atlanta Hawks zigomba kwisobanura (Play In Tournament) kugira ngo habonekemo abiri azasanga amwe atandatu ya mbere.

Muri rusange muri iyi mikino amakipe azahura uko akurikirana. Chicago Bulls ya cyenda izahura na Atlanta Hawks ya 10, Philadelphia 76ers ya karindwi izahure na Miami Heat ya munani. Iyi mikino iteganyijwe ku wa Kane, tariki 18 Mata 2024.

Uko imikino ya kamarampaka iteganyijwe mu gice cy’uburengerazuba

Thunder vs Kings/Warriors

Nuggets vs Pelicans/ Lakers

Timberwolves vs Suns

Clippers vs Mavericks

Uko imikino ya kamarampaka iteganyijwe mu gice cy’iburasirazuba

Celtics vs Bulls/Atlanta

Knicks vs Heat/76ers

Bucks vs Pacers

Cavaliers vs Magic

Los Angeles Lakers izakina na New Orleans Pelicans mu mukino wo gushaka itike ya Playoffs
Warriors izakina na Sacramento Kings mu mukino wo guhatanira itike ya Playoffs

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages