Kevin Durant ntiyabashije gukina uyu mukino kubera imvune. Ni mu gihe yanagize ibyago byo gupfusha nyirakuru.

Ikipe ya LeBron James yarimo ibihangange nka Giannis Antetokounmpo, Stephen Curry, DeMar DeRozan, Nikola Jokić n’abandi.

Ni mu gihe iya Kevin Durant yari igizwe na Jayson Tatum, Joel Embiid, Andrew Wiggins, Trae Young n’abandi.

Iya LeBron James yegukanye agace ka mbere n’amanota 47-45 ibifashijwemo na Luka Doncic wayitsindiye amanota atandatu ya nyuma ya gace kabanza.

Gusa ibyo ntibyabujije ikipe ya Durant gusoza agace ka kabiri iri imbere n’amanota 94-93 yari yibasiwe n’umusubirizo w’amanota atatu Steph Curry yashyiraga mu nkangara.

Agace gakurikira kongeye kwegukanwa n’ikipe ya Durant ishyizemo ikinyuranyo cy’inota rimwe. Yabigezeho ibifashijwemo na Joel Embiid watsinze amanota 36 muri uyu mukino.

Ikipe ya Durant yatangiye agace ka kane ifite amanota 139-138 y’ikpe ya LeBron.

Aka gace ka kane kari gafite umwihariko kubera ko katakiniwe ku minota isanzwe. Impamvu ni uko igipimo fatizo cy’intsinzi yari amanota 163 asabwa gutsindwa n’ikipe imwe mbere y’iyindi.

Ikipe ya LeBron niyo yabashije gutanga iya Durant kubigeraho nyuma y’uko LeBron James yatsinze amanota abiri ya nyuma y’umukino.

Steph Curry ukinira Golden State Warriors yatowe nk’umukinnyi w’umukino nyuma yo gutsinda amanota 50.

Ntiyashoboye guca agahigo k’amanota menshi mu mukino wa All-Star kashyizweho na Anthony Davis mu 2017 ubwo yatsindaga amanota 54.

Byari ibyishimo kuri LeBron James na Curry nyuma yo kubona intsinzi
Byari ibyishimo kuri LeBron James na Curry nyuma yo kubona intsinzi
Ntiyabashije gukuraho agahigo kashyizweho na  Anthony Davis mu 2017 kuko yatsinze amanota 54 icyo gihe
Ntiyabashije gukuraho agahigo kashyizweho na Anthony Davis mu 2017 kuko yatsinze amanota 54 icyo gihe
Curry yatsinze amanota 50 muri uyu mukino
Curry yatsinze amanota 50 muri uyu mukino
Curry ni we watowe nka MVP
Curry ni we watowe nka MVP