Uyu mukino wari ishiraniro hagati y’impande zombi warebwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo Floyd Mayweather wamamaye mu mukino w’iteramakofe, abaraperi P Diddy na Cardi B ndetse n’abandi barimo Arnold Schwarzenegger wamenyekanye mu gukina filime.
LeBron James yafashije ikipe ye kubona intsinzi ndetse anatorwa nk’umukinnyi witwaye neza, amateka akoze ku nshuro ye ya gatatu mu mikino ya All Star. Muri uyu mukino yatsinze amanota 29, atanga n’imipira umunani yavuyemo amanota.
Ni ubwa mbere kuva mu 1951 hakoreshejwe uburyo butari uguhitamo abakinnyi baturuka mu Burasirazuba n’Uburengerazuba busanzweho ahubwo abakapiteni babiri aribo LeBron James wa Cleveland Cavaliers na Wardell Stephen Curry II wa Golden State Warriors bahisemo abakinnyi beza mu makipe atandukanye.
Nyuma y’inshuro 67 z’imikino ya All Star, uburyo bushya bwakoreshejwe bwatumye uyu mukino uza ku isonga mu guhenda cyane kubera ibyamamare byawuhuriyemo.
LeBron James w’imyaka 33 yari mu ikipe y’abakinnyi b’intoranywa barimo Kevin Durant ukinira Golden State Warriors na Russel Westbrook ukinira Oklahoma City Thunder.
Aba bombi babujije Stephen Curry amahirwe yo gutsinda amanota mu masegonda ya nyuma, amahirwe rukumbi yashoboraga gutuma impande zombi zinganya.
LeBron James yatangaje ko uyu mukino wari mwiza cyane, amagambo yanashimangiwe na Stephen Curry bari bahanganye.
Umukino utaha wa NBA All-Star ku nshuro ya 68 uzabera mu Mujyi wa Charlotte ku ya 19 Gashyantare 2019.



















TANGA IGITEKEREZO