00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA All Star yasojwe LeBron James ariwe ubaye MVP ahigitse Stephen Curry na bagenzi be (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 February 2018 saa 03:18
Yasuwe :

Ikipe iyobowe na LeBron James yatsinze iya Stephen Curry amanota 148-145 mu mukino wa All Star wabereye Staples Center mu Mujyi wa Los Angeles mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.

Uyu mukino wari ishiraniro hagati y’impande zombi warebwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo Floyd Mayweather wamamaye mu mukino w’iteramakofe, abaraperi P Diddy na Cardi B ndetse n’abandi barimo Arnold Schwarzenegger wamenyekanye mu gukina filime.

LeBron James yafashije ikipe ye kubona intsinzi ndetse anatorwa nk’umukinnyi witwaye neza, amateka akoze ku nshuro ye ya gatatu mu mikino ya All Star. Muri uyu mukino yatsinze amanota 29, atanga n’imipira umunani yavuyemo amanota.

Ni ubwa mbere kuva mu 1951 hakoreshejwe uburyo butari uguhitamo abakinnyi baturuka mu Burasirazuba n’Uburengerazuba busanzweho ahubwo abakapiteni babiri aribo LeBron James wa Cleveland Cavaliers na Wardell Stephen Curry II wa Golden State Warriors bahisemo abakinnyi beza mu makipe atandukanye.

Nyuma y’inshuro 67 z’imikino ya All Star, uburyo bushya bwakoreshejwe bwatumye uyu mukino uza ku isonga mu guhenda cyane kubera ibyamamare byawuhuriyemo.

LeBron James w’imyaka 33 yari mu ikipe y’abakinnyi b’intoranywa barimo Kevin Durant ukinira Golden State Warriors na Russel Westbrook ukinira Oklahoma City Thunder.

Aba bombi babujije Stephen Curry amahirwe yo gutsinda amanota mu masegonda ya nyuma, amahirwe rukumbi yashoboraga gutuma impande zombi zinganya.

LeBron James yatangaje ko uyu mukino wari mwiza cyane, amagambo yanashimangiwe na Stephen Curry bari bahanganye.

Umukino utaha wa NBA All-Star ku nshuro ya 68 uzabera mu Mujyi wa Charlotte ku ya 19 Gashyantare 2019.

Mbere y'umukino, Curry na LeBron bavuze imbwirwaruhame ziganjemo amagambo yo kurwanya ivanguraruhu
Kevin Durant agerageza gutwara umupira Al Horford na DeRozan (iburyo)
Giannis Antetokounmpo, umwe mu basore bari kwigaragaza cyane muri uyu mwaka agerageza gutsinda amanota abiri
Anthony Davis (iburyo) ahanganiye umupira na Joel Embiid
Arnold Schwarzenegger wamamaye muri filimi akaba yaranabaye Guverineri wa California yari kuri uyu mukino
Stephen Curry usanzwe akinira Golden State Warriors ahanganye na Kylie Irving wa Boston Celtics
Floyd Mayweather wamamaye mu mukino w'iteramakofe nawe yari i Staples Center mu Mujyi wa Los Angeles
Karl-Anthony Towns ukinira Minnesota yatsinze amanota 17
Mu masegonda ya nyuma y'umukino, Kevin Durant (ibumoso) na LeBron James (iburyo) bazibiye Curry bamubuza gutsinda amanota atatu yari guhesha intsinzi ikipe ye
LeBron James yatsinze amanota 29 muri uyu mukino
Charlotte Hornets ya Michael Jordan (ibumoso) niyo izakira imikino itaha
Abahanzi bakomeye barimo nka Snoop Dogg na Chance The Rapper bari mu b'imbere bakurikiye uyu mukino
LeBron James ahanganiye umupira n'Umunya-Cameroon Joel Embiid ukinira Philadelphia 76ers
Sean Combs uzwi nka P Diddy ni umwe mu byamamare byarebye umukino
John Wall wari mu ikipe ya LeBron James ntiyabashije gukina kubera imvune
Jamie Foxx yasusurukije imbaga y'abafana bari bitabiriye uyu mukino ngarukamwaka
Jamie Redknapp wamamaye nk'umusesenguzi mu mikino mu Bwongereza na Thierry Henry bari i Los Angeles ahabereye uyu mukino
LeBron James niwe wabaye MVP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages