Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026.
Ni umukino Miami Heat yayoboye cyane ibifashijwemo na Adebayo wari ugoye guhagarika.
Bam Adebayo yakuyeho agahigo kari gafitwe na Kobe Bryant watsinze amanota 81 mu mukino wahuje Los Angeles Lakers yakiniraga na Toronto Raptors mu 2006.
Muri rusange, agahigo ko gutsinda amanota menshi mu mukino umwe gafitwe na Wilt Chamberlain wakiniraga Philadelphia Warriors watsinze amanota 100 yahuye na New York Knicks mu 1962.
Indi mikino ya NBA yabaye muri uru rukerera, San Antonio Spurs yatsinze Boston Celtics amanota 125-116, Chicago Bulls itsinda Golden State Warriors amanota 130-124, Lakers itsinda Timberwolves amanota 120-106.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!