Boston Celtics yatsindaga umukino wayo wa gatatu yikurikiranya, wari ugoye bijyanye n’uburyo amakipe yombi yari yegeranye mu manota.
Muri uyu mukino Jayson Tatum yafashije Boston Celtics kuzamura amanota atsinda 39, anatanga imipira itandatu yabyaye amanota. Jayson yakoze rebounds (gusama umupira watewe mu gakangara ariko ntiwinjiremo) eshanu.
Jaylen Brown yatsinze amanota 23 mu minota 38 yamaze mu kibuga. Brown yatanze imipira itanu yabyaye amanota anakora rebounds enye.
Undi wazamuye amanota ya Boston muri uyu mukino ni Marcus Smart watsinze amanota 14 mu minota 38 yamaze mu kibuga.
Marcus yatanze imipira itandatu yabyaye amanota, akora rebounds eshatu mu mukino. Payton Pritchard yatsinze amanota 10.
Ku ruhande rwa Brooklyn Nets, Bruce Brown Jr yatsinze amanota 26 atanga imipira itatu ibyara amanota atatu anakora rebounds umunani.
Undi wafashije Brooklyn kuzamura amanota muri uyu mukino ni Kevin Durant watsinze amanota 16 anganya na Andre Drummond, Nic Claxton atsinda 13.
Ku rundi ruhande, muri Ball Arena muri Denver byari ibicika hagati ya Denver Nuggets yatsinze Golden State Warriors amanota 126-121 (26-21, 37-31, 35-37, 28-32).
Denver Nuggets yafashijwe cyane na Nikola Jokić watsinze amanota 37, akora rebounds umunani anatanga imipira itandatu yabyaye amanota.
Aoron Gordon yatsinze amanota 21 atanga imipira ine anakora rebounds esheshatu mu minota 35 yamaze mu kibuga.
Monté Robert Morris wari uhagaze neza mu mukino yatsinze amanota 24 mu minota 29 yakinnye anatanga imipira itanu yavuyemo amanota.
Stephen Curry yabaye umukinnyi wa Golden State Warriors watsinze amanota menshi (33) mu minota 31 yakinnye.
Klay Thompson yatsinze amanota 32 mu minota 31 yakinnye, Andrew Wiggins atsinda 20, Draymond Green atsinda 13.
Warriors yatsinze imikino itatu iheruka, yatsinzwe umukino w’umunsi wa kane bityo kuri ubu ikaba isabwa gutsinda umukino w’umunsi wa kane kugira ngo yuzuze ine mu mikino irindwi iteganyijwe.
Indi mikino yakinwe mu ijoro n’urucyerera rw’uyu wa Mbere, Milwaukee Bucks yatsinze Chicago Bulls amanota 119-95 (25-22, 31-19, 34-33,
29-21).
Milwaukee Bucks kuri ubu ifite intsinzi eshatu kuri imwe ya Chicago Bulls mu mikino ine imaze gukinwa.
Minnesota Timberwolves yabonye intsinzi ya kabiri itsinda Memphis Grizzlies amanota 119-108 (33-28, 27-28, 33-31, 26-31). Amakipe yombi aranganya intsinzi 2-2.
New Orleans Pelicans yujuje intsinzi ya kabiri itsinda Phoenix Suns amanota 118-103 (25-22, 24-29, 35-23, 34-29), amakipe yombi aranganya intsinzi 2-2.
Muri State Farm Arena, Miami Heat yahaboneye intsinzi ya gatatu itsinda Atlanta Hawks amanota 110-86 (25-26, 30-15, 25-20, 30-25). Atlanta imaze kubona intsinzi imwe.
Mu rukerera rw’uyu wa Kabiri, imikino irakomerereza muri Barclays Center ikipe ya Brooklyn irakira Boston Celtics mu mukino w’umunsi wa kane uteganyijwe saa Saba z’ijoro ku masaha y’i Kigali.
Undi mukino uzatangira saa Munani z’ijoro, Philadelphia 76ers yakira Toronto Raptors bakina umukino wa gatanu. Mu mikino ine bamaze gukina, Toronto irayoboye n’imikino 3-1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!