00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Celtics yabonye intsinzi ya mbere, Thunder ikomeza gufatiraho

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 28 October 2025 saa 09:40
Yasuwe :

Boston Celtics yatsinze New Orleans Pelicans amanota 122-90 iba intsinzi ya mbere muri uyu mwaka w’imikino, mu gihe Oklahoma City Thunder yatsinze Dallas Mavericks amanota 101-94 ikomeza kwitwara neza.

Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igeze ku munsi wa kane, aho amakipe menshi akomeye yitwaye neza mu yakinnye mu rukerera rwo ku wa Kabiri.

Oklahoma City Thunder ifite igikombe giheruka, ntiratakaza umukino. Yatsinze Dallas Mavericks amanota 101-94. Andi makipe ataratsindwa ni San Antonio Spurs yatsinze Toronto Raptors amanota 121-103 ibifashijwemo na Victor Wembanyama umeze neza cyane.

Philadelphia 76ers yatsinze Orlando Magic amanota 136-124, Golden State Warriors itsinda Memphis Grizzlies amanota 131-118 ibifashijwemo na Jonathan Kuminga. Los Angeles Lakers yatsinzwe na Trail Blazers amanota 122-108.

Mu rukerera rwo ku wa Gatatu, hateganyijwe umukino ukomeye wa Golden State Warriors na Los Angeles Clippers yatangiye gukorana na Visit Rwanda muri uyu mwaka, aho igaragara ku myambaro y’iyi kipe.

Boston Celtics yabonye intsinzi ya mbere
Oklahoma City Thunder ikomeje kwitwara neza
San Antonio Spurs imaze gutsinda imikino ine yikurikiranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages