Iyi kipe yari mu rugo yatangiye umukino neza itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Jaden McDaniels.
Ku rundi ruhande, Luka Dončić ntiyoroheraga iyi kipe cyane ko nawe yatsindaga cyane. Igice cya mbere cyarangiye Minnesota Timberwolves iyoboye umukino n’amanota 62 kuri 59 ya Dallas Mavericks.
Mavericks yavuye kuruhuka yiminjiriyemo agafu, Kyrie Irving akorera mu ngata Dončić batangira gutsinda cyane gusa ikinyuranyo ntabwo cyari kinini kuko Karl-Anthony Towns nawe yatsindiraga ikipe ye.
Mu gace ka nyuma, umukino wakomeje kwegerana cyane amakipe asimburana mu kuyobora umukino ari nako abarimo Towns na Anthony Edwards bigaragaza.
Habura iminota ibiri ngo umukino ngo urangire, Timberwolves yatakaje umupira, Dončić awuzamukana yihuta awutanga kwa Paul Jamaine Washington Jr atsinda amanota atatu yafashije Mavericks kuyobora umukino (104-102).
Umukino warangiye Dallas Mavericks yatsinze Minnesota Timberwolves amanota 108-105 yegukana intsinzi y’umukino wa mbere mu ya nyuma mu gice cy’iburengerazuba.
Umukino wa kabiri uteganyijwe, ku wa Gatandatu, tariki 25 Gicurasi 2024.
Mu gice cy’iburasirazuba, iyi mikino iri guhuza Boston Celtics na Indiana Pacers, Celtics ikaba yaratsinze umukino wa mbere. Uwa kabiri uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!