Mu bakinnyi babisikanye na Mitchell, izina rikomeye ni Collin Sexton. Uyu musore winjiye muri NBA mu 2018 avuye muri Kaminuza yo muri Alabama, yahise asinya amasezerano y’imyaka ine muri Utah.
Bivuze ko azaguma muri Utah kugeza mu 2026/27, aho muri icyo gihe cyose azahembwa miliyoni 72$. Utah kandi yahawe Lauri Markkanen na Ochai Agbaji.
Abakinnyi Cleveland Cavaliers yari kuzatoranya mu 2025, 2027 na 2029 muri draft nabo bazatwarwa na Utah mu gihe abo yari kuzagurana n’andi makipe muri draft zo mu 2026 na 2028 nabo bazajya muri Utah.
Donovan Mitchell ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bahagaze neza muri NBA. Yafashije Utah Jazz gukina imikino ya Playoffs guhera mu 2018, ndetse yabarirwaga ko atsinda nibura amanota 25 mu mukino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!