Uyu mukinnyi w’imyaka 19 yari yambaye ikote ririho amagambo ‘Visit Rwanda’ imbere.
NBA Draft zatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, mu cyiciro cya mbere cyabereye muri Barclays Center i New York. Uyu mwaka zigizwe n’abakinnyi 60 bazatoranywa mu byiciro bibiri, aho icya nyuma kizaba mu rukerera rwo ku wa Kane.
Nate Ament wakiniraga Kaminuza ya Tennesse, yatoranyijwe n’Ikipe ya Miami Heat muri iki cyiciro cya mbere ari uwa 13, atangwa muri Milwaukee Bucks.
"I'm super excited to play for you guys, compete for you guys."
Nate Ament with a message to Milwaukee. pic.twitter.com/J9ExRJ5dkI
— Milwaukee Bucks (@Bucks) June 24, 2026
Ament yakiniye Tennesse mu mwaka w’imikino wa 2025/26, agaragara mu mikino 35 aho yose yayitangiye. Yagize impuzandengo y’amanota 16,7, ‘rebounds’ 6,3 na ‘assists’ 2,3.
Umukino yatsinzemo amanota menshi mu rugendo rwe rwo gukina ni uwo bahuyemo na Oklahoma agatsindamo amanota 29 ku wa 18 Gashyantare 2026.
Yakoze ‘rebounds’ nyinshi [11] bakina na Vanderbilt ku wa 13 Werurwe mu gihe ‘assists’ nyinshi [eshanu] yazigize bakina na Mississippi ku wa 11 Gashyantare.
Tennesse imaze gutanga abakinnyi 58 muri NBA mu mateka yayo. Ni mu gihe Ament yabaye umukinnyi 11 uvuye muri iyi Kaminuza agatoranywa muri NBA Draft yaratojwe na Rick Barnes.
Uyu mukinnyi ukiri muto, aheruka kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu cye yamenye akuze, ndetse aramutse agikiniye yaha ibyishimo Abanyarwanda.
Ati “Mama ni ho yavukiye aranahakurira, ubwo rero igice kimwe ndi Umunyarwanda. Hari na musaza wa Mama [marume] uhatuye. Iyo nagiyeyo biba ari byiza cyane kuko inshuro nyinshi mbona amateka mashya, kuko mba ndi gukura menya byinshi ku gihugu cyanjye, nkiga umuryango n’inkomoko.”
Ubwo yari afite imyaka 17 mu 2024, yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’abatarengeje imyaka 18 mu mikino ya ‘2024 FIBA U-18 Americas Championship’.
Mu 2025 Nate Ament yashyizwe ku mwanya wa kane mu bakinnyi 100 beza bakiri bato muri Amerika.
Muri Kanama 2025, yasuye u Rwanda nyina akomokamo, asura ibikorwa nyaburanga bitandukanye n’ibindi bikorwa birimo kwerekwa aho u Rwanda rugeze mu iterambere rya Basketball.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!