Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, hakinwaga umukino wa kabiri muri ine aya makipe agomba guhura byaba na ngombwa hakiyongeraho itatu ya kamarampaka mu gihe byaba binaniranye.
Mu mukino ubanza, Kevin Durant na Stephen Curry bafashije Golden State Warrios kwitwara neza batsinda abasore ba Clevaland Cavaliers bayobowe na LeBron James, Kylie Iryving, Kevin love ndetse na Jr Smith.
Muri uyu mukino, igice cya mbere cyarangiye n’ubundi Golden State Warriors iri imbere ku manota 67 kuri 64 ya Cavaliers. Ni umukino wagaragaje ubuhanga bw’abakinnyi ku giti cyabo nkaho na none Kevin Durant utaratwara igikombe na kimwe cya shampiyona yigaragaje mu gutsinda amanota ndetse no mu kugarira. Igice cya kabiri nacyo Warriors yaje kucyegukana ndetse umukino urangira ari amanota 132 kuri 113.
Uyu mukino Warriors itsinze uje usanga ubanza yatsinze mu cyumweru hagati ku manota 113 kuri 92 ndetse binayihesha amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe nubwo hakiri amahirwe kuri Cavaliers ifite imikino ikurikiraho ku kibuga cyayo.
Muri uyu mukino, Kevin Durant yatsinze amanota 33 mu gihe ku ruhande rwa Clevaland LeBron James yatsinze 27.



















TANGA IGITEKEREZO