00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Indiana Pacers na New York Knick zageze muri ½ muri Playoffs

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 3 May 2024 saa 08:57
Yasuwe :

Indiana Pacers yatsinze Milwaukee Bucks amanota 120-98, New York Knicks itsinda Philadelphia 76ers amanota 118-115 zombi zigera muri ½ cy’Imikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Iyi mikino ya gatandatu yabaye mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki 3 Gicurasi 2024.

Umukino wa New York Knicks na Philadelphia 76ers wari utegerejwe cyane kuko Sixers yaheruka gutsinda bityo yifuzaga uwa gatandatu kugira ngo amakipe yombi anganye intsinzi eshatu bityo hazitabazwe umukino wa karindwi.

Knicks yatangiranye imbaraga nyinshi, itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Jalen Brunson. Mu gace ka kabiri, Sixers yinjiye mu mukino Joel Embiid na Buddy Hield barayitsindira cyane.

Igice cya Mbere cyarangiye Philadelphia 76ers iyoboye umukino n’amanota 54 kuri 51 ya New York Knicks.

Umukino wakomeje kwegerana mu manota cyane ko nta kipe yashyiragamo ikinyuranyo cy’amanota arenze atanu. Habura amasegonda 24 ngo umukino urangire, Josh Hart yatsinze amanota atatu y’ingenzi ari nayo yaje kuba ikinyuranyo.

Umukino warangiye New York Knicks yatsinze Philadelphia 76ers amanota 114-111 igera muri ½ cy’Imikino ya Karamarampaka mu gice cy’Iburasirazuba.

Undi mukino wabaye, Indiana Pacers yatsinze Milwaukee Bucks amanota 120-98 igera muri ½ cy’Imikino ya Karamarampaka mu gice cy’iburasirazuba.

Kugeze ubu mu mikino myinshi bikomeje gusobanuka uretse uri guhuza Los Angeles Clippers na Dallas Mavericks (iyoboye n’intsinzi 3-2), na Orlando Magic na Cleveland Cavaliers (iyoboye n’intsinzi 3-2).

Kugeza ubu mu gice cy’Iburasirazuba, imikino ya ½ imaze kumenyekana ni uzahuza Minnesota Timberwolves na Denver Nuggets, mu gihe Oklahoma City Thunders izahura ni izava hagati ya Los Angeles Clippers na Dallas Mavericks.

Mu gice cy’Iburasirazuba, umukino umwe uzahuza Indiana Pacers na New York Knicks, mu gihe Boston Celtics izahura n’izava hagati ya Orlando Magic na Cleveland Cavaliers.

Amanota atatu yatsinzwe na Josh Hart niyo yabaye ikinyuranyo mu mukino wa Knicks na Sixers
Akanyamuneza kari kose ku bakinnyi na Pacers nyuma yo gusezerera Bucks
Jalen Brunson yafashije Knicks kwitwara neza
Timothy John McConnell Jr yafashije Pacers gusezerera Bucks

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages