Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026, ni bwo ikipe ya Toronto Raptors yatangaje ko yisubije uyu mukinnyi wari warayikiniye hagati ya 2018 na 2019.
Hari hashize igihe kinini iyi kipe imutegereje, ariko ikaba yari yarananiwe kumusinyisha amasezerano, kuko yari umwe mu bari mu manza na NBA n’ikipe yahozemo ya LA Clippers yashinjwaga kumuha umushahara w’umurengera hadakurikijwe amategeko.
Nyuma yo kwemera ibihano kwa LA Clippers ikemera kwishyura miliyoni 30$ yaciwe nk’amande no kuba uyu mukinnyi yakwishyura ibihumbi 700$ na we yaciwe, impande zombi zumvikanye kumurekura akajya muri Toronto Raptors.
Uyu mukinnyi wagombaga guhabwa miliyoni 50,3$ angana n’ayari asigaye ku masezerano ye muri LA Clippers yari kuzageza mu 2026/27, yemeye gukuraho miliyoni 7,45$ asinya umwaka umwe ushobora kongerwa.
Igenda ry’uyu mukinnyi ryatumye Brandon Ingram na Gradey Dick baguranwa bajya muri LA Clippers bavuye muri Toronto Raptors.
Si abo gusa kuko mu gihe kiri imbere iyi kipe izahabwa abakinnyi babiri bazatoranywa mbere [First-round draft picks] na Raptors, igurane umukinnyi yatoranyije mbere [First-round pick swap], izanahabwe abandi bakinnyi babiri izatoranya bwa kabiri [Second-round picks].
Ni mu gihe kuko mu bihano LA Clippers yahawe harimo kudatoranya abakinnyi bashya mu bazamuka muri NBA, mu gihe cy’imyaka itanu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!