00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Kevin Durant yagarutse atsinda amanota 31, LA Lakers yongera gutakaza

Yanditswe na Blaise Mukwende Nziza
Kuya 4 March 2022 saa 12:50
Yasuwe :

Kevin Durant yatsinze amanota 31 mu mukino Ikipe ye ya Brooklyn Nets yatsinzwemo na Miami Heat amanota 113-107 mu ijoro ryo rishyira kuri uyu wa Gatanu.

Byari nyuma y’ukwezi n’igice Durant adakina kubera imvune. Ibura rye n’igenda rya James Harden muri Philadelphia 76ers mu kwezi gushize byagize ingaruka kuri Brooklyn Nets kuri ubu iri ku mwanya wa munani mu cyerekezo cy’Iburasirazuba.

Nubwo Miami Heat itari ifite umukinnyi wayo ngenderwaho, Jimmy Butler kubera imvune y’ino, Bam Adebayo yagize uruhare runini mu kwitwara neza kwayo aho yatsinze amanota 31 akanatanga imipira itandatu yavuyemo amanota kuri bagenzi be.

Ku kibuga cyayo, Los Angeles Clippers yatsinze Los Angeles Lakers iyirusha amanota 21 (132-111). LeBron James yatsinzemo amanota 26 ariko ntibyabujije Lakers gutsindwa umukino wa kane yikurikiranya.

Reggie Jackson watsinze amanota 36 muri uyu mukino, yafashije Los Angeles Clippers gutsinda umukino wa karindwi mu umunani iheruka nubwo Kawhi Leonard igenderaho agifite imvune kuva muri Nyakanga umwaka ushize.

Mu yindi mikino yabaye, Golden State Warriors iri ku mwanya wa kabiri mu cyerekezo cy’Iburengerazuba, yatsinzwe na Dallas Mavericks amanota 122-113.

Atlanta Hawks iri ku mwanya wa 10 yatsinze Chicago Bulls amanota 130-126.

Kugeza ubu habura ukwezi n’igice kugira ngo imikino ya NBA Playoffs 2022 itangire, Phoenix Suns iyoboye Icyerekezo cy’Iburengerazuba n’intsinzi 50 mu gihe Miami Heat iri imbere mu cyerekezo cy’Iburasirazuba n’intsinzi y’imikino 42.

Kevin Durant ashaka uko atambuka kuri Gabe Vincent wa Miami Heat
Kevin Durant agerageza gutsinda amanota atatu
Kevin Durant yari amaze igihe yaravunitse
Goran Dragic na Patty Mills bafasha Kevin Durant guhaguruka
James Johnson wa Brooklyn Nets agerageza gutsinda
Bam Adebayo yigaragaje ku ruhande rwa Miami Heat

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages