00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Knicks yateye intambwe, Spurs yigaranzura Timberwolves muri ½ cy’Imikino ya Kamarampaka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 7 May 2026 saa 08:57
Yasuwe :

New York Knicks yatsinze Philadelphia 76ers amanota 108-102, San Antonio Spurs itsinda Timberwolves amanota 133-95 mu mukino y’Umunsi wa kabiri wa ½ cy’Imikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

Knicks yageze muri iki cyiciro isezereye Atlanta Hawks, yakomeje kwitwara neza kuko yatsinze Philadelphia 76ers amanota 108-102 ibona intsinzi ya kabiri muri iyi mikino mu gice cy’iburasirazuba.

Mu burengerazuba, San Antonio Spurs yatsinze Timberwolves amanota 133-95 ibona intsinzi ya mbere kuko umukino ubanza yari yawutsinzwe.

Indi mikino yabaye muri ½, Oklahoma City Thunder iyoboye n’intsinzi imwe, yatsinze Los Angeles Lakers amanota 108-90.

Ni mu gihe, Detroit Pistons nayo yatangiye neza itsinda Cleveland Cavaliers amanota 111-101.

Iyi mikino izakomeza mu rukerera rwo ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026.

New York Knicks yabonye intsinzi ya kabiri muri 1/2 cy'Imikino ya Kamarampaka muri NBA
Jalen Brunson ahanganye na Edgecombe
Victor Wembanyama yishimira intsinzi
Abakinnyi ba San Antonio Spurs bishimira intsinzi
San Antonio Spurs yigaranzuye Timberwolves ziganya intsinzi imwe kuri imwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages