00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Kobe Bryant agiye guhagarika gukina atageze ku muhigo yahize

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 1 December 2015 saa 12:43
Yasuwe :

Igihangange mu mukino wa Basketball muri Amerika Kobe Bryant yatangaje ko yamaze gufata icyemezo cy’uko uyu mwaka w’imikino nurangira azahita ahagarika burundu gukina uyu mukino amazemo imyaka 19 nubwo yari yarahigiye kuzasoza urugendo rwe nk’umukinnyi amaze imyaka 20 mu kibuga.

Ku myaka 37, Kobe Bryant yubatse izina muri NBA no mu ikipe ya Los Angeles Lakers yakiniye imyaka 19, imikino 1 293, agatsinda amanota 32 683 ndetse agatwarana na yo ibikombe bitanu bya shampiyona. Nyuma y’uyu mwaka w’imikino ntazongera kugaragara mu kibuga.

Kobe Bryant yakunze kuvuga ko yifuza ko yahagarika gukina Basketball yujuje imyaka 20 awukina ariko agiye guhagarika haburaho umwaka umwe.

Mu ibaruwa ifunguye yandikiye abakunzi b’umukino wa Basketball, yashyize yagize ati:” Uyu mwaka wa shampiyona ni cyo narinsigaranye cyo kubaha. Umutima wanjye wambwiraga gukomeza, intekerezo nazo ni uko ariko umubiri uranyibutsa ko ari cyo gihe cyo gusezera.”

Yakomeje agira ati: "Kuri ubu ngiye kubasiga. Ndashaka ko mubimenya kugira ngo twese dufatanye kwishimira ibihe twagiranye. Byaba ibyiza n’ibibi. Twahanye byose twari dufite.”

Komiseri w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika, Adam Silver yatangaje ko Bryant ari umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu mateka y’uyu mukino.

Yagize ati "Haba mu guhatanira ibikombe, haba mu gusimbuka ashaka gutsinda, Kobe yari afitiye urukundo rudasanzwe umukino. Nifatanyije na miliyoni z’abafana ba Kobi mu kwishimira ibigwi bidasanzwe yagezeho muri NBA ndetse no kumushimira ku byo asize tuzajya tumwibukiraho."

Bryant yahamagawe mu ikipe ya NBA Allstars inshuro 17, ahamagarwa mu ikipe ibanza ya All-NBA inshuro 11, yatowe nk’umukinnyi mwiza mu 2007-2008 ndetse atorwa nk’umukinnyi witwaye neza ku mukino wa nyuma mu 2009 n’uwa 2010 ndetse ahesha ikipe ye ya Lakers ibikombe bibiri bya shampiyona bikurikirana.

Ni uwa gatatu mu bakinnyi batsinze amanota menshi mu mateka ya NBA inyuma ya Kareem Abdul Jabbar na Karl Malone.

Abinyujije kuri Instagram, David Beckham yagaragaje ko ababjwe n'iki cyemezo
Uhereye i bumoso, umuririmbyi Mc Anthonny, David Beckham na Kobe
Kobe Bryant yakunze gukurikiza icyamamare Michael Jordan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages