Iyi mikino ya kamarampaka yabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026.
Lakers yakiriye Rockets ndetse yitwara neza ibifashijwemo na Lebron James watsinze amanota 28 na Marcus Smart watsinze 25.
Iyi kipe yabonye intsinzi ya kabiri mu mikino ya kamarampaka, aho isabwa izindi ebyiri igakomeza muri ½.
Indi mikino yabaye, Portland Trail Blazers yatsinze San Antonio Spurs amanota 106-103, amakipe yombi anganya intsinzi imwe kuri imwe.
Muri uyu mukino, Spurs yagize ibyago ivunikisha kizigenza wayo Victor Wembanyama wakinnye iminota 12 gusa.
Mu gice cy’iburasirazuba, Philadelphia 76ers yatsinze Boston Celtics amanota 111-97 amakipe yombi anganya intsinzi imwe kuri imwe.
Mu rukerera rwo ku wa Kane, Oklahoma City Thunder izakira Phoenix Suns. Thunder yatsinze umukino wa mbere ku manota 119-84.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!