Wari umukino ukomeye cyane kuko Nuggets yasabwaga gutsinda ikuzuza imikino ine, bityo igasezerera Lakers rugikubita.
Iyi kipe y’i Los Angeles ntabwo yabyemeye kuko LeBron James na Anthony Davis bitwaye neza cyane muri uyu mukino.
Muri rusange, Lakers yatangiye umukino neza, Austin Reaves na LeBron batsinda amanota menshi. Ku rundi ruhande Nikola Jokić na we yatsindaga cyane ko ikinyuranyo kitari kinini cyane.
Igice cya Mbere cyarangiye Los Angeles Lakers iyoboye umukino n’amanota 61 kuri 48 ya Denver Nuggets.
Nuggets yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, igerageza kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Jokić na Michael Porter Jr ariko Anthony Davis ntiyayorohera kuko yari ahagaze neza cyane mu bwugarizi.
Iyi kipe yakomeje gutakaza imipira myinshi yatwarwaga na Reaves na LeBron bituma Lakers ikomeza kuyobora umukino.
Habura iminota ibiri n’amasegonda 42 ngo umukino urangire, LeBron yambuye Jokić umupira azamuka yihuta atsinda dunk nziza, Lakers itangira kwizera intsinzi.
Bitandukanye n’imikino itatu ibanza, Lakers yari yakaniye cyane ishyaka ari ryose wabonaga koko inyotewe gutsinda. Umukino warangiye iyi kipe itsinze Denver Nuggets amanota 119-108 yiyongerera iminsi mu irushanwa.
Ni ubwo bimwe bimeze bityo, umukino wa gatanu uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Kabiri, Nuggets irasabwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro. Ni mu gihe Lakers ni itsindwa izahita isezererwa.
Undi mukino yabaye uyu munsi, Boston Celtics yabonye intsinzi ya mbere kuri Miami Heat n’amanota 104-84.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!