Uyu Munya-Slovenie yavunikiye mu mukino Lakers iheruka gutsindwa na Oklahoma City Thunder amanota 139-96.
Dončić yari amaze iminsi ahagaze neza cyane kuko muri iyi shampiyona ari kubarirwa gutsinda amanota 33 kuri buri mukino, ibimugira uyoboye abamaze gutsinda amanota menshi.
Benshi mu basesenguzi bagaragaje ko iyi mvune izatuma amahirwe yo kuba umukinnyi mwiza w’umwaka agabanyuka cyane.
Dončić yafashije Lakers kwicara ku mwanya wa gatatu mu gice cy’iburengerazuba, aho amakipe ari imbere yayo ari Oklahoma City Thunder na San Antonio Spurs.
Bitegayijwe ko uyu mukinnyi ashobora kuzasubira mu kibuga mu mpera za Gicurasi mu mikino ya kamarampaka kuko iya shampiyona izaba yararangiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!