00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Masai Ujiri yagizwe Perezida wa Dallas Mavericks

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 4 May 2026 saa 08:51
Yasuwe :

Masai Ujiri wabaye Umuyobozi wa Toronto Raptors, yagizwe Perezida w’Ikipe ya Dallas Mavericks muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA.

Ujiri yahawe inshingano z’ibikorwa byose by’ikipe birimo kugura abakinnyi, gushaka abashya n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Dallas Mavericks, Patrick Dumont, yagaragaje ko bishimiye kugira Ujiri mu ikipe ndetse bizeye ko bazagirana ibihe byiza.

Masai yavuze ko yishimiye kujya mu ikipe ifite inyota yo gutsinda n’amateka.

Ati “Iyi ni ikipe y’amateka, y’abafana bakomeye kandi ifite inyota yo gutsinda. Tuzatsinda muri Dallas.”

Ujiri ni umwe mu bafite izina rikomeye mu buyobozi bw’amakipe muri NBA, aho yanyuze muri Denver Nuggets na Orlando Magic.

Ni mu gihe kandi yayoboye Toronto Raptors kuva mu 2013 kugeza mu 2025 batandukanye. Mu 2019 yahesheje iyi kipe Igikombe cya Shampiyona.

Masai Ujiri kandi asanzwe afite Umuryango wa Giants of Africa ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball.

Uyu mugabo w’inshuti y’u Rwanda afite Zaria Court iri muri hoteli zigezweho i Kigali.

Masai Ujiri yagizwe Perezida wa Dallas Mavericks
Dallas Mavericks ni imwe mu makipe akomeye muri NBA
Masai Ujiri ni umwe mu nshuti zikomeye z'u Rwanda
Zaria Court yubatswe na Masai Ujiri, ni imwe muri hoteli zigezweho i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages