Kuva Bridges yatangira gukina, mu ijoro ryakeye ku kibuga Barclays Center, ni bwo yatsinze amanota menshi mu mukino umwe, aho yinjije 45 wenyine mu manota 116-105 ikipe ye yatsinze Miami Heat.

Kugeza ku manota 90-89, amakipe yombi yagendanaga mu manota, ariko uyu mugabo w’imyaka 26 yafashe icyemezo azamura ikinyuranyo ashyiramo amanota 15 nubwo baje kuyagabanya umukino ukarangira ari 11.

Bridges yahise yandika amateka yo kuba umukinnyi wa kabiri mu mateka ya Brooklyn Nets ubashije gutsinda amanota 45, agakora rebounds eshanu, imipira itanu ivamo amanota, kwambura umupira inshuro eshanu no guhagarika imipira myinshi mu mukino umwe. Umuri imbere ni uwo yasimbuye Kevin Durant.

Indi mikino yabaye ni Indiana Pacers itatangiye neza umukino yakiriyemo Chicago Bulls ariko ikawegukana itsinze amanota 117-113.

Aya makipe yombi yatangiye Chicago Bulls iyoboye kuko yegukanye agace ka mbere ku manota 15-39, mu ka kabiri Indiana Pacers yerekana ko iri iwayo igatsinda ku manota 27-19.

Nubwo itari yamazemo ikinyuranyo ariko, yihariye n’agace ka gatatu karangiye ifite amanota 40-28, ari nako kayinjije mu ka nyuma ifite icyizere. Yakegukanye ku manota 35-27.

Nubwo Indiana Pacers yatsinze, yakomeje kuba ku mwanya wa 12 inyuma ya Chicago Bulls ku rutonde rusange rwo mu Gice cy’Iburasirazuba.

Los Angeles Lakers itari guhozaho mu kubona instinzi, yabashije kwikura imbere ya New Orleans Pelicans iyitsinze amanota 120-102.

Uyu mukino Los Angeles Lakers yawitwayemo neza kuko byibuze mu duce dutatu muri tune dukinwa, yatwegukanye yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota byibuze 10. New Orleans Pelicans iri ku mwanya wa munani mu gihe Los Angeles Lakers iri ku mwanya wa 13 mu makipe 15 yo mu Burengerazuba.

Kuri uyu munsi kandi ntabwo Oklahoma City Thunder yigeze yihanganira Houston Rockets kuko yayinyagiye amanota 133-96. Nuggets iyoboye urutonde rwo mu Burengerazuba, ishimangira umwanya wayo itsinda Dallas Mavericks amanota 118-109.

Boston Celtics iyoboye amakipe yo mu Burengerazuba, yihereranye Detroit Pistons iyitsinda amanota 127-109. Memphis Grizzlies iherutse gutsindwa umukino na Boston Celtics, yanze gukora amakosa itsinda umukino yakiriyemo Utah Jazz amanota 117-111, ikomeza gushimangira umwanya wa kabiri mu Burengerazuba.

Imikino iteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Gatanu irimo uwa Chicago Bulls na Milwaukee Bucks, Phoenix Suns na Los Angeles Clippers, Minnesota Timberwolves na Washington Wizards.

Nyuma y’iyi mikino, abakinnyi batoranyijwe bagomba guhita berekeza mu myiteguro ya ‘All Star Game’, umukino uteganyijwe kuba ku wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023.

Mikal Bridges utaramenyera ikipe yafashije Brooklyn Nets gutsinda Miami Heat
Mikal Bridges utaramenyera ikipe yafashije Brooklyn Nets gutsinda Miami Heat
Los Angeles Lakers yacyuye umukino imaze gutsinda New Orleans Pelicans
Los Angeles Lakers yacyuye umukino imaze gutsinda New Orleans Pelicans
Oklahoma City Thunder yari ifite akanyamuneza imaze gutsinda Houston Rockets
Oklahoma City Thunder yari ifite akanyamuneza imaze gutsinda Houston Rockets