00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA Playoffs: Guhangana kwa LeBron James na Dillon Brooks kwafashe indi ntera

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 April 2023 saa 02:54
Yasuwe :

Dillon Brooks ukinira Memphis Grizzlies yibasiye LeBron James wa Los Angeles Lakers, baterana amagambo nyuma yo kurangira k’umukino wa Gatatu mu ya kamparamaka (Playoffs) muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA).

LA Lakers yatsinze Memphis Grizzlies amanota 111-101 mu mukino w’ishiraniro ndetse warimo guhangana gukomeye cyane. Wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Mata 2023.

Ni umukino Lakers yakinnye iri imbere mu manota ariko buri wese wawukurikiye yabonye uguhangana gukomeye cyane mu kibuga kwa Dillon Brooks na LeBron James.

Dillon Brooks yakuwe muri uyu mukino nyuma yo kugongana na LeBron James mu ntangiriro z’Agace ka Gatatu k’umukino.

Nyuma y’amasegonda 17 igice cya kabiri gitangiye, Brooks yakubise James ukuboko mu rukenyerero bituma uyu yikubita hasi mu kibuga, ataka cyane.

Abasifuzi byabasabye kubanza kureba uko ikosa ryagenze mbere yo kwanzura ko LeBron James yakoreweho ikosa ndetse Brooks ahanishwa kuvanwa mu kibuga.

Nyuma y’umukino buri wese yagize ibyo atangaza, LeBron James yishongoye kuri uyu mukinnyi avuga ko ibihembo afite ari byo by’ingenzi ibindi nta gaciro abiha.

Yagize ati “Turi kwita ku mikino dusigaje nubwo biriya biba biri kuba, nagerageje kugaruka mu mukino, ndinda imidali mfite kandi nkomeza umukino. Kandi ndumva nagerageje no gukina ngatera imipira ndi njyenyine nubwo ntibuka umubare.”

Ibi yabivuze ariko mu kumusubiza Dillon Brooks, yagaragaje agasuzuguro gakomeye kuri uyu munyabigwi, avuga ko nubwo bamwita umuhanga ariko we ntabyo abona mu gihe atarakora ibyo yifuza.

Ati “Ntabwo mbyitayeho, nagize ngo araza kuvuga ibisa n’umwanda kandi hari umukino wa Kane n’uwa Gatanu. Nta muntu n’umwe naha agaciro ataratsinda amanota 40. Ntabwo icyo kigero rero arakigeraho nk’uko yabikoraga muri Cleveland.”

“Nari mfite akazi katoroshye ko kumufata nk’umukinnyi mwiza. Gusa aba bakinnyi bakomeye baribeshya cyane iyo bumva ko bakina ntawumwegera, ntawumukozeho. Iyo byageze muri playoffs, amazi ntaba akiri ya yandi. Ni yo mpamvu utazababona bari mu ihangana ry’umukinnyi ku mukinnyi.’’

LeBron yafashije LA Lakers kwitwara neza muri uyu mukino kuko yatsinze amanota 25, akora rebounds icyenda, atanga n’imipira ivamo amanota itanu. Ni mu gihe Brooks mbere yo gukorera amakosa LeBron yari yatsinze amanota arindwi, anakora rebounds ebyiri.

LA Lakers imaze gutsinda imikino ibiri kuri umwe wa Memphis Grizzlies. Aya makipe yombi azahura mu mukino wa Kane, tariki ya 25 Mata 2023.

Lebron James na Dillon Brooks bateranye amagambo
Guhangana kwa LeBron James na Dillon Brooks kwafashe indi ntera
Lebron James yafashije LA Lakers kugira imikino ibiri y'intsinzi kuri imwe Memphis Grizzlies

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages