Golden State Warriors yatsindaga umukino wa kabiri wikurikiranya kuko umukino ubanza yari amanota 112-87.
Mu rucyerera rw’uyu wa Gatandatu nibwo Golden State Warriors yatsinze Dallas Mavericks amanota 126-117 (25-32, 33-40, 25-13, 43-32).
Muri uyu mukino, abakinnyi ba Golden State Warriors bayifashije kuyobora uduce tubiri twa nyuma mu gihe ikipe ya Dallas yayoboye tubiri twa mbere.
Stephen Curry ukinira Golden State Warriors yatsinze amanota 32 mu minota 37 yamaze mu kibuga. Curry ntabwo yari mu bakinnyi batanu babanje mu kibuga.
Jordan Poole ni undi mukinnyi wa Golden State Warriors wazamuye amanota atsinda 23, Kevon Looney atsinda 21.
Andrew Wiggins yatsinze amanota 16 mu minota 38 yakinnye, Draymond Green atsinda amanota atandatu mu minota 28. Klay Thompson yinjiza amanota 15.
Luka Dončić ukinira Dallas Mavericks ni we mukinnyi watsinze amanota menshi mu mukino kuko yatsinze amanota 42 mu minota 38.
Jalen Brunson na we yafashije cyane Dallas atsinda amanota 31 aba umukinnyi wa gatatu watsinze amanota menshi mu mukino.
Ku ruhande rwa Dallas kandi, Reggie Bullock yafashije bagenzi be kuzamura amanota atsinda 21.
Dwight Powell, Josh Green na Frank Ntilikina nibo bakinnyi ba Dallas Mavericks batabashije gutsinda nibura inota rimwe.
Ku ruhande rwa Golden State Warriorsm Damion Lee ntabwo yabashije kubona inota muri Chase Center.
Mu gice cy’Uburasirazuba, imikino ya nyuma ihuza Miami Heat na Boston Celtics. Magingo ayam amakipe yombi anganya intsinzi 1-1.
Nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere, Boston Celtics yagaruye ikizere yishyura Miami iyitsinda amanota 127-102 (35-24, 35-21, 26-26, 31-31).
Muri uyu mukino, Jimmy Butler wa Miami Heat niwe warushije abandi kureba mu nkangara kuko yatsinze amanota 29.
Jimmy yakurikiwe na Jayson Tatum wa Boston Celtics watsinze amanota 27 muri uyu mukino wa kabiri ku mpande zombi.
Umukino ubanza wakinwe kuwa Gatatu tariki 18 Gicurasi, Miami Heat yatsinze Boston Celtics amanota 118-107 (25-28, 29-34, 39-14, 25-31).
Umukino wa gatatu hagati ya Golden State Warriors na Dallas Mavericks uzakinwa kuwa Mbere tariki 23 Gicurasi saa cyenda z’urucyerera.
Ku ruhande rwa Miami Heat na Boston Celtics, umukino wa gatatu urakinwa mu gicuku cy’iki Cyumweru guhera saa munani n’igice.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!