Goden State Warriors yatsinze Dallas Mavericks amanota 120-110 (28-23, 41-29, 25-32, 26-26). Klay Thompson yatsinze amanota 32.
Ni umukino wari ukomeye kuko abakinnyi ba Golden State Warriors batifuzaga ko Dallas yabona intsinzi ya kabiri muri uru rugendo.
Gusa Stephen Curry ntabwo yabonye amanota menshi muri uyu mukino, yatsinze amanota 15 mu minota 35 yamaze mu kibuga.
Abandi bakinnyi bafashije ikipe ya Golden State Warriors gutwara igikombe bakanayobora uduce tubiri twa mbere barimo Andrew Wiggins watsinze amanota 18.
Draymond Green yatsinze amanota 17, Kevon Looney atsinda amanota 10 mu gihe Jordan Poole yatsinze amanota 16.
Abakinnyi ba Dallas Mavericks bari bafite ubushake no gushaka gutsinda umukino wabo wa kabiri, bayoboye agace ka gatatu batsinda amanota 32-25.
Gusa agace ka kane bari batezeho kuzamura amanota, ntabwo kababereye keza kuko amakipe yombi yanganyije amanota 26-26.
Luka Dončić usanzwe afasha Dallas kuzamura amanota, yongeye kurusha bagenzi be gutsinda abashyiriramo amanota 28. Yakinnye umukino wose adasimbuwe.
Jalen Brunson yatsinze amanota icumi mu minota 30 yakinnye mu gihe Spencer Dinwiddie yatsinze amanota 26.
Muri iyi mikino ya nyuma y’igice cy’uburengerazuba, Stephen Curry wa Golden State Warriors niwe wahize abandi ahabwa igihembo cy’umukino mwiza (MVP).
Mu mikino ya nyuma ihuza ibyerekezo, Golden State Warriors izahura n’ikipe izava hagati ya Boston Celtics na Miami Heat.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, Boston Celtics na Miami Heat barakina umukino wa gatandatu. Mu mikino itanu iheruka, Boston iri imbere n’intsinzi 3-2.
Boston Celtics yayoboye nyuma yo gutsinda umukino w’umunsi wa gatanu amanota 93-80 (17-19, 20-23, 32-16, 24-22).
Boston Celtics ni yo ifite amahirwe yo gutwara igikombe cy’uburasirazuba kuko isabwa gutsinda umukino umwe.
Umukino w’umunsi wa gatandatu urakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022 saa munani n’igice z’igicuku ku masaha yo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!