00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Thunder na Knicks zirakomanga ku mukino wa nyuma

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 10 May 2026 saa 11:41
Yasuwe :

Oklahoma City Thunder na New York Knicks zirabura intsinzi imwe zikagera ku mukino wa nyuma mu gice cy’Iburengerazuba n’Iburasirazuba muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

Thunder yatsinze Los Angeles Lakers amanota 131-108 ibona intsinzi ya gatatu.

Iyi mikino yagoye cyane Lakers cyane ko LeBron James na Austin Reaves babuze Luka Dončić wagize ikibazo cy’imvune.

Muri iki gice cy’iburasirazuba, indi mikino iri guhuza San Antonio Spurs iyoboye n’intsinzi ebyiri kuri imwe ya Timberwolves.

Ni mu gihe mu gice cy’Iburasirazuba, New York Knicks nayo yabonye intsinzi ya gatatu nyuma yo gutsinda Philadelphia 76ers amanota 108-94.

Cleveland Cavaliers yatsinze Detroit Piston amanota 116-109 ibona intsinzi ya mbere kuri ebyiri za Piston.

Alex Caruso atsinda dunk
Shai Gilgeous-Alexander agerageza gutsinda
Oklahoma City Thunder irabura intsinzi imwe ikagera ku mukino wa nyuma
Donovan Mitchell yafashije Cavaliers gutsinda Piston
James Harden agerageza gutsinda amanota atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages