Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango wa Collins ku bufatanye na Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) rivuga ko yahitanywe na kanseri y’ubwonko yitwa Glioblastoma.
Mu mwaka ushize ni bwo uyu mugabo yari yatangaje ko yasanganywe kanseri ndetse ari kwivuza kugira ngo iyi ndwara itabagwa, ntikomeze gukura.
Mu Ukuboza 2025, yavuze ko abaganga bamubwiye ko iyo ndwara iramutse itavuwe yamuhitana mu mezi atatu gusa.
Mu 2013, Jason Collins yabaye umukinnyi wa mbere ukina nk’uwabigize umwuga muri Amerika watangaje ko aryamana n’abo bahuje igitsina.
Muri NBA, yakiniye amakipe atandatu mu myaka 13, ahereye muri New Jersey Nets mu 2001. Ni mu gihe yasezeye mu 2014 akinira Brookyln Nets.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!