Mu kwezi gushize kwa Kamena 2026, ni bwo uyu munyabigwi muri NBA, yatandukanye na Los Angeles Lakers yari amazemo imyaka umunani ari umukinnyi wayo.
Nyuma y’icyo gihe cyose ntabwo yigeze atangaza ikipe azakinira mu mwaka wa 2026/27, cyangwa ngo atangaze ko ahagaritse gukina Basketball burundu.
Kudafata icyemezo hakiri kare, byakomye mu nkokora imitegurire y’ingengabihe y’umwaka utaha, nk’uko byasobanuwe na Adam Silver mu kiganiro yatanze mu nama ya ‘CNBC Sport and Boardroom Game Plan Summit 2026’
Yagize ati “Tugomba gusoza imitegurire y’ingengabihe, ariko tutabangamiwe n’aho LeBron azakina kuko hagira uruhare mu gutegura gahunda z’umwaka utaha. Harimo gutegura icyumweru cya mbere imikino yo kuri Noheli n’ibindi. Rero ndashaka ko afata umwanzuro.”
Biravugwa ko uyu mukinnyi w’imyaka 41 ashobora gusanga umunyabigwi mugenzi we, Stephen Curry, muri Golden State Warriors, cyangwa agasubira muri Cleveland Cavaliers yatangiriyemo.
LeBron James umaze imyaka 23 akina muri NBA, yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka muri NBA inshuro enye. Byibuze mu mwaka ushize, yashoboye gutsinda amanota 23 ku mukino, atanga imipira irindwi ivamo ibindi, ndetse yanakora rebound esheshatu.
Mu mateka ye yabaye mu ikipe nziza y’umwaka inshuro 22, yegukana NBA inshuro enye. Ni na we uyoboye abandi gutsinda amanota menshi muri iyo shampiyona. Mu mikino 1622 yakinnye yatsinze amanota 43.440.
Yakiniye Miami Heat na Cleveland Cavaliers mbere y’uko ajya muri LA Lakers aheruka gutandukana na yo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!