Uyu mukino wa nyuma wabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 17 Ukuboza 2025.
Ni umukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi agendana mu manota kuko igice cya mbere cyarangiye Spurs iyoboye n’amanota 61 kuri 59 ya Knicks.
Stephon Castle na Devin Vassell bakomeje gufasha Spurs kwitwara neza no kuyobora umukino, agace ka gatatu karangira ifite amanota 94 kuri 89 ya Knicks.
Mu gace ka nyuma abarimo OG Anunoby na Jalen Brunson bafashije Knicks kwigaranzura Spurs itsinda aka gace ku manota 35-19.
Umukino warangiye New York Knicks yatsinze San Antonio Spurs amanota 124-113 yegukana NBA Cup 2025 yakinwaga ku nshuro ya gatatu.
Umunyamerika Jalen Brunson ukinira New York Knicks yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!