Muri BK Arena hakomeje kubera imikino ya nyuma ya BAL 2026, aho RSSB Tigers yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yageze ku mukino wa nyuma, itsinze Al Ahly yo mu Misiri amanota 106-97.
Uretse uburyohe buva ku ihangana rikomeye riri mu kibuga, abakunzi ba basketball banakomeje kuryoherwa n’inkweto ziri kuyigaragaramo cyane ko biri mu biryoshya uyu mukino.
Kurimba ku myambaro n’inkweto zihenze kandi zigezweho ntibitana n’uyu mukino benshi bakunze kwita uw’abasirimu cyane ko n’abajya kuwureba bakunze guseruka bitandukanye n’indi myinshi ku Isi.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku nkweto zambawe n’abakinnyi ba RSSB Tigers, mu mukino wa ½.
Nike Kobe 9 Elite
Nike Kobe 9 Elite ni inkweto yambarwa na Teafale Lenard Jr.
Uruganda rwa Nike rwayikoreye Kobe Bryant ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose babayeho muri Basketball.
Yamamaye cyane muri NBA mu ikipe ya Los Angeles Lakers, mbere yo kwitaba Imana mu 2020 aguye mu mpanuka y’indege. Iyi nkweto yasohotse mu 2014 ikaba igura hagati ya 210$-240$ (arenga ibihumbi 300 Frw).
Nike Kobe 6 Protro Sail All-Star
Nike Kobe 6 Protro Sail All-Star ni inkweto yambarwa na Ntore Habimana.
Uruganda rwa Nike rwayikoreye Kobe Bryant ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose babayeho muri Basketball.
Yamamaye cyane muri NBA mu ikipe ya Los Angeles Lakers, mbere yo kwitaba Imana mu 2020 aguye mu mpanuka y’indege. Iyi nkweto yasohotse muri Gashyantare 2025 ikaba igura 190$ (arenga ibihumbi 270 Frw).
Nike Cosmic Unity 2
Nike Cosmic Unity 2 ni inkweto yambarwa na Bizimana Paul.
Ni inkweto uruganda rwa Nike rwashyize hanze mu 2022, aho igura hagati ya 160$ na 170$, arenga ibihumbi 230 Frw.
ANTA KAI 2 Dallas
ANTA KAI 2 Dallas ni inkweto yambarwa na Hagumintwari Steven.
Yakozwe n’uruganda rwo mu Bushinwa ruyikoreye Kyrie Irving uri mu bakinnyi bakomeye muri NBA.
Ni inkweto yasohotse muri Mata 2025. Amabara y’umweru, ubururu n’umukara asobanuye ayo Dallas Mavericks yambara, ikipe isobanuye kinini kuri Irving kuko ari iy’iwabo. Iyi nkweto igura 125$ (arenga ibihumbi 180 Frw).
Nike Book 1 AM Neon
Nike Book 1 AM Neon ni inkweto yambarwa na Shema Osborn.
Ni inkweto ya mbere uruganda rwa Nike rwakoreye Devin Booker ukinira Phoenix Suns yo muri NBA. Iyi nkweto igura hagati ya 145$ na 155$ (arenga ibihumbi 220 Frw).
Nike Kobe 5 Protro Lower Merion Aces Away
Nike Kobe 5 Protro Lower Merion Aces Away ni inkweto yambarwa n’Umunya-Mali, Oumar Ballo.
Uruganda rwa Nike rwayikoze mu rwego rwo kwibuka ubwo Kobe Bryant yaheshaga ishuri rye Igikombe cya Shampiyona mu 1996, ku nshuro ya mbere mu myaka 53. Amabara ikozwemo ni ayo iryo shuri ryambaraga.
Nike Sabrina 2
Nike Sabrina 2 ni inkweto yambarwa n’Umunya-Sudani y’Epfo, Mathiang Mangok
Uruganda rwa Nike rwayikoreye Sabrina Ionescu ukinira New York Liberty muri Shampiyona ya Basketball y’Abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, WNBA.
Iyi nkweto yasohotse tariki ya 25 Kamena 2024 , ushaka kuyigura wakwitwaza 130$ (arenga ibihumbi 190 Frw).
Book 1 LX
Book 1 LX ni inkweto yambarwa na Axel Mpoyo.
Ni inkweto uruganda rwa Nike rwakoreye Devin Booker ukinira Phoenix Suns yo muri NBA.
Yasohotse muri Gashyantare 2025 mu cyumweru cyabayemo ‘All Star Game’. Iyi nkweto igura hagati ya 179$ (asaga ibihumbi 250 Frw).
Nike Kobe 3 Low Protro
Nike Kobe 3 Low Protro ni inkweto yambarwa na Kapiteni wa RSSB Tigers, Antino Jackson.
Iyi nkweto ikunze kwitwa ‘Mamba Magic’, uruganda rwa Nike rwayikoze mu rwego rwo kwibuka Kobe Bryant ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka ya Basketball.
Yasohotse muri Werurwe 2026, aho yashyizwe mu mabara ahuye n’umwambaro Los Angeles Lakers yambaraga mu myaka itatu ya mbere ya Kobe muri iyi kipe idakundwa n’abatari bake.
Nike Kobe 6 Protro
Nike Kobe 6 Protro ni inkweto yambarwa na Craig Randall uri mu bakinnyi bakomeye ba RSSB Tigers ndetse ukomeje kwigaragaza cyane muri iyi mikino.
Ni inkweto yasohotse tariki ya 18 Nyakanga 2025, aho igura 120$ na 190$ (arenga ibihumbi 250 Frw).
Ikunzwe kwitirirwa ko ari iya WNBA kubera ibara rya Orange, bikavugwa ko yakozwe kubera ko Kobe yakundaga kuvugira abagore.
Amafoto: Umwari Sandrine na Rusa Willy Prince



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!